Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Wa musoro ku mutungo utimukanwa wasubijwe uko wari usanzwe

Wednesday 17 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Hashize igihe gito bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali batakmbiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko ibiciro bishya by’umusoro ku mutungo utimukanwa bibaremereye ndetse abatari bake bashobora kwisanga inzu zabo ziri gutezwa cyamunara kuva aho umusoro wari usanzwe ku mafaranga 0 kuri metero kare imwe kugeza kuri 80 azamuwe akagera kuri 0 kugeza kuri 300.

Ibi kandi abaturage babigerekagaho ko bahuye n’ihungabana ry’ubukungu bitewe n’ingaruka z’ibyemezo byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 yatumye abatari bake batakaza imirimo abandi bagakora uko batari basanzwe bakora.

Ni ikibazo Perezida Kagame yumvise abizeza ko hagira uko hajyamo inyoroshyo, mu gihe byaba bigaragara ko hari uwo biremereye.

Icyo gihe byari mu mpera z’umwaka wa 2020, minisiteri y’Imari n’igenamigambi nayo yizeza ko igiye kongera yicarane n’inzego bireba bakire ibindi biciro bitabanganiye abaturage, bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2021 ariko byari bigeze hagati mu kwezi kwa Werurwe ntacyo iratanaza kuri izo mpinduka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Werurwe ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel yatangaje ko impinduka zabayeho kandi bigiye gushimisha abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri yatangaje ko impinduka zari zatangajwe zibaye zisubitswe kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba harashingiwe ku miterere y’ubukungu muri iki gihe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’amikoro y’abaturage na yo akaba yaragizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

Dr. Uzziel Ndagijiman, yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, yemeje y’uko izamuka ry’umusoro ryari ryatangajwe ribaye risubitswe, noneho abasora bagasora imisoro yari iriho mbere y’iri zamuka.

Yagize ati: Ni ukuvuga ngo ni imisoro yishyuwe mu mwaka wa 2019 nta cyiyongereyeho.”

Undi mwanzuro ni uko itariki ntarengwa yo kwishyura iyi misoro yari impera zuku kwezi kwa Werurwe, nanone Inama y’Abaminisitiri ikaba yemeje ko icyo gihe cyakongerwa kugira ngo abantu basore bitonze kugeza mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Mata.

Umwanzuro wa gatatu ni uko ku bamaze gusora mbere bashingiye ku biciro bishya biri hejuru, amafaranga arengaho bazayaheraho umwaka utaha, basora imisoro y’umwaka utaha.

Umusoro ku mutungo utimukanwa ugengwa n’Itegeko n°75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Iryo tegeko ryavugaga ko inzu umuntu atuyemo atazajya ayisorera uretse umusoro w’ubutaka, mu gihe inzu zirenze kuri iyo atuyemo azajya azisorera. Umusoro ku nzu z’inyongera wavuye kuri 0.1 % by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 1 % by’agaciro, bivuze ko wakubwe inshuro 10.

Mu gaciro k’amafaranga umusoro wageze ku mafaranga ari hagati ya 0-300 kuri metero kare, uvuye hagati ya 0 na 80 Frw.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.