Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Weasel yahamije iby’urukundo rwe na Sandra Teta! Yanditse amagambo aryohereye amwifuriza isabukuru

Tuesday 5 November 2019
    Yasomwe na

Urukundo rwa Teta Sandra na Weasel wo muri Good Lyfe rugeze aharyoshye! Ubu noneho uyu muhanzi yanditse amagambo aryohereye agaragaza ko yamwihebeye.

Teta Sandra n’uyu musore basigaye bakundana byeruye ndetse ntibatana mu tubari mu Mujyi wa Kampala aho uyu mukobwa asigaye ategura ibirori, bagasohokana bafatanye agatoki ku kandi.

Ku mbuga nkoranyambaga imitoma iba ica ibintu, amafoto barebana akana ko mu jisho, ayo basomana umunwa ku wundi nayo ntajya abura mu yo basangiza ababahozaho ijisho ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu noneho Douglas Mayanja [Weasel Manizo] yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yifuriza Teta Sandra isabukuru nziza agaragaza ko yamwihebeye.

Ati “Isabukuru nziza rukundo rwanjye, isumbabyose iguhundagazeho imigisha, Teta Sandra uryoherwe n’umunsi wawe […] ruraryoshye.”

Aba bombi mu binyamakuru byo muri Uganda bakunze kugarukwaho, Weasel avugwaho kuba yariboneye umukobwa w’ikizungerezi w’umunyarwandakazi hari n’abazi ko akundana na Miss Rwanda wa 2014.

Ikamba rikomeye Teta yambitswe ni irya Miss University Rwanda 2014 ndetse mu 2012 akaba yarabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’Imari n’ubukungu[SFB] ubu yahindutse CBE.

Icyemezwa na benshi mu bakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bw’aba bombi ni uko babana mu nzu nk’umugabo n’umugore n’ubwo yaba imbere y’Imana cyangwa se amategeko nta na hamwe bigeze bakandagira bahana isezerano.

Weasel aherutse guhimba indirimbo ayita ‘Guwoma’ cyangwa se ‘Ruraryoshye’ mu Kinyarwanda agaragaza mu mashusho yayo Teta Sandra wamutwaye umutima, uruhu n’uruhande.

Muri iyi ndirimbo mu gitero cya mbere Weasel aba yizeza Teta Sandra baba bari kumwe mu mashusho ko ibyo abantu bavuga adakwiriye kubyitaho.

Ati “Abo ntibakubeshye, mukobwa ntunkoze isoni, ibyo bakubwira byose ni ukubeshya, mukobwa njye ni wowe nkunda bakanuye amaso ngo uzagenda baragutegereje, barebe, bararibwa iyo batubona.”

Teta Sandra si mushya mu rukundo kuko uyu mukobwa yakanyujijeho n’abazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda nka Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid, ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ndetse na Derek wo mu itsinda rya Active.

Uyu mukobwa ubu amaze gushinga ibirindiro muri Uganda aho asigaye ategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye muri iki gihugu.

Reba amagambo Weasel yabwiye Teta Sandra abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru