Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

ZARI YATANGIYE ICYUMWERU CY’AMASENGESHO NO KWIYIRIZA KUBERA DIAMOND

Tuesday 26 February 2019
    Yasomwe na

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, Zari Hassan Tlale yatangiye icyumweru cy’amasengesho no kwiyiriza kugira ngo asabire Diamond Platnum ashinja kuba umubyeyi gito.

Mu minsi mike ishize, Zari yagiye aca amarenga ku ngingo yo kuba Diamond Platnumz ntacyo amufasha ku bijyanye no kurera abana babiri babyaranye. Ibi Diamond ntacyo yigeze abivugaho.

Abinyijuje ku rukuta rwe rwa instagram, Zari yatangarije abakunzi be ko yatangiye icyumweru cy’amasengesho no kwiyiriza bitewe n’ibibazo bitandukanye bigashe rubanda birimo n’iby’ababyeyi b’abagabo batita ku rubyaro rwabo.

Yagize ati “ Mwaramutse muryango? Mwifatanye nanjye muri iki cyumweru cy’amasengesho no kwiyiriza nsabira ibibazo bisumbirije abantu muri iki gihe. Ibi birimo za diyabeti, kanseri, abapapa b’imburamumaro, satani n’ibindi ntarondoye.”

Ubumwa Zari yanyujije kuri instagram
Kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2019, Zari yagiye aca amarenga ko Diamond ntacyo amufasha mu kurera abana babyaranye. Hari aho yagize ati “ Iyo ari wowe utunze abana bawe wenyine bisaba gukora cyane.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru