Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ishyaka PL ryijeje abaturage ko niritworwa rizahindura ibyiciro by’ubudehe

Tuesday 14 August 2018
    Yasomwe na

Ibikorwa byo kwiyamamariza kujya mu Nteko, ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa buri muntu (Parti Liberal) ryabihereye mu murenge wa Base muri Rulindo bizeza ko nibabona imyanya mu Nteko Ishinga amategeko izahindura bimwe muri politiki y’ibyiciro by’Ubudehe.

Abakandida ba PL bayivuze imyato ku ruhare rwabo mu kubaka u Rwanda aho rugeze ubu, ngo barashaka kongera uwo musanzu no kwihutisha u Rwanda kurushaho.

PL ibyo yakoze ngo bishingiye ku mahame yo kwishyira ukizana, ubutabera n’amajyambere, ibyo bifuza gukora ubu ngo bishingiye ku nkingi z’imiyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza.

Hon Donatille Mukabalisa umuyobozi w’iri shyaka ati “Icyo twifuza ni uko ibyiciro by’ubudehe bitashingirwaho muri gahunda zindi kuko ubundi ibyiciro by’ubudehe ni ibirebana n’igenamigambi, ubwo rero byari bikwiye gufasha mu buryo hakorwa igenamigambi ariko ntibishingirweho n’izindi gahunda zose nko gushyira abanyeshuri mu mashuri kuko gushyira umwana mu ishuri byari bikwiye gushingira ku bushobozi aho gushingira ku kiciro cy’ubudehe arimo, n’izindi gahunda zitandukanye z’ubuzima.”

PL kandi ngo izaharanira ko iby’ibyiciro by’ubudehe butunganywa neza bikanozwa kurusha uko bimeze ubu kugira ngo bifashe igihugu mu igenamigambi.

Ngo nibatorwa bakajya mu Nteko abadepite ba PL bazaharanira ko nibura buri mudugudu mu Rwanda ugira poste de sante.

Ngo bazaharanira kandi ko imihanda ya kabirimbo ikomeza kongerwa n’indi mihanda myiza kugira ngo abantu babashe guhahirana neza kurushaho.

Hon Mukabalisa abwira aba Rulindo ati “umuhanda wa Nyacyonga – Mukoto igihe tuzaba twageze mu nteko tuzaharanira ko ingengo y’imari yawo iboneka kugira ngo abatuye Rulindo babashe guhahirana n’utundi turere”

Arakomeza ati “Tuziko hano umurenge wa Kinzuzi udafite ikigo nderabuzima nitugera mu nteko tuzaharanira ko icyo kigo nderabuzima ndetse n’inzu abagore babyariramo (maternite) ya Kinzuzi byubakwa, ababyeyi bajye babasha kugera ku buvuzi badakoze ingendo ndende”

Ishyaka PL umuyobozi waryo niwe waruyoboye inteko yashejwe (irangije manda), rifite abakandida 80 bari kwiyamamariza ku mwanya w’abagize Inteko nshingamategeko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru