Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

umushakashatsi François Graner ashobora gushyira hanze zimwe mu nyandiko zigaragaza uruhare abafaransa bagize muri jenoside yakorewe abatutsi

Saturday 13 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Ubutabera bw’u Bufaransa bwahaye uburenganzira umushakashatsi François Graner bwo kugera ku nyandiko zibitse za François Mitterrand zivuga ku Rwanda.

Inyandiko François Graner yemerewe kugeraho no kuzifashisha mu bushakashatsi bwe ni izivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu gihe cya Jenoside, mbere yayo na nyuma yayo.

François Mitterrand wayoboye u Bufaransa hagati y’imyaka ya 1981 na 1995 yitabye Imana tariki 08 Mutarama 1996 afite imyaka 79 y’amavuko.

François Mitterrand azwiho kuba yari inshuti y’ubutegetsi bw’u Rwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushakashatsi François Graner aba mu muryango Survie uharanira impinduka za Politiki y’u Bufaransa ku mugabane wa Afurika.

Hitezwe ko muri izo nyandiko, uwo mushakashatsi ashobora kuzabonamo amakuru atarakunze gushyirwa ahagaragara cyane cyane yerekeranye na Politiki y’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’amakuru yerekeranye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda tariki 06 Mata 1994.

U Bufaransa kandi buvugwaho gukingira ikibaba Abajenosideri no gutererana Abatutsi bicwaga muri Jenoside.

Umunyamategeko Me Richard Gisagara uba mu Bufaransa, aganira na RBA ku by’izi nyandiko, yavuze ko hari icyizere ko izo nyandiko zizagaragaza ku buryo budasubirwaho uruhare rwagizwe n’abayoboraga u Bufaransa muri icyo gihe, bityo ababihakanaga ntibabone aho bahera bongera kubihakana.

Inkuru dukesha Kigalitoday

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru