Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rulindo na Gakenke basabwe kugirira icyezere Green Party nka ’Kimaranzara’

Friday 5 July 2024
    Yasomwe na


Ku munsi wa 14 umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party ) yasabye abaturage bo mu turere twa Rulindo na Gakenke kugirira iri shyaka icyizere bakazaritora ngo kubera ko ari ’kimaranzara’, bakora ibyo bemereye abaturage.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 nibwo umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza wiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abakandida Depite bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rulindo na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru.

Babwiye abaturage ko bakwiye kubagirira icyizere Green Party ikazakomeza kubakorera ubuvugizi ku bibazo bimwe na bimwe bibabangamiye.

Green party yageze mu karere ka Rulindo ahagana saa 11h00’ muri santere y’umurenge wa Base, aho yakiriwe n’abaturage bari baje kumva ibyo umukandida Perezida wayo abateganyiriza mu gihe yaramuka abaye Perezida w’Igihugu.

Muri bimwe mu byagarutsweho na Hon Dr Frank Habineza yifuza kuzakorera aba baturage harimo kugabanya imisoro ku butaka, gushinga amashuri yigisha imyuga muri buri murenge, gukuraho burundu igifungo cyagateganyo cy’iminsi 30, kongerera abaganga umushahara ndetse no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: "Turasaba ko mutugirira icyizere mukazadutora kuko twebwe ntabwo tubeshya, turifuza ko nimuramuka mutugiriye icyizere hari ibyo tuzakora byinshi; tuzateza imbere ubuhinzi n’ubworozi, tuzashakira urubyiruko akazi, twavuganiye abarimu; ubu abaganga nabo tubafite muri gahunda mu gihe cyose mwazaba mwatoye kuri Kagoma."

Uyu mukandida yakomereje urugendo rwo kwiyamamaza mu karere ka Gakenke aho yageze muri santere ya Gakenke ahagana saa 14h00’ abizeza ko nibatora Ishyaka Green Party nta kibazo cy’inzara bazigera bagira,

Dr Frank Habineza yagize ati: "Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nibyo dushyize ibiryo bikaboneka. Turifuza ko mwajya muhabwa imiti yajya ibakiza kandi mukoresheje mituweri, n’abaganga bacu nabo tuzabavugira bongererwe imishahara kugira ngo bajye batuvura neza.
Twakoze ubuvugizi bwo kugabanya imisoro w’ubutaka uva ku mafaranga 300 ujya kuri 80frw, nimwongera mukatugirira icyizere umusoro w’ubutaka tuzawukuraho burundu."

Yakomeje agira ati: "Ndabizi ko abantu mwese mukeneye akazi, tufite gahunda yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko. Twebwe dufite ingamba ku buryo muri buri murenge tuzashyiraho ishuri ryigisha imyuga, tuzajya tureba ibiri muri uwo murenge, ku buryo bizajya byorohera abantu bose kugira akazi, murumva ko GreenParty ibafitiye imigambi myiza cyane ."

Dr Frank Habineza kandi yemereye abaturage bo muri Rulindo na Gakenke ko nibagirira icyizere ishyaka Green party bazateza imbere ubuhinzi bityo bakihaza mu biribwa.

Mu bindi yavuze ko bibabaje ni ukubona umuturage ajyana igitoki n’inkoko ku isoko bakamwaka umusoro.

Yagize ati: "Twebwe dushaka ko umuturage yishyura umusoro utamunyunyuje imitsi, birababaje kubona umuturage azana inkoko ku isoko agasoreshwa, ubwo duherutse hano ngira ngo twabivuzeho nizere ko bigenda bikemuka, mutugiriye icyizere.

Ikindi tuzakuraho ni igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ndetse tuzashyiraho n’ikigega kizajya cyishyura indishyi y’uwo muntu uba wabeshyewe, yarataye n’igihe cye afungiwe ubusa, tuzaca iyo ngeso yo gufungira abantu ubusa."

Hon Dr yasabye ko abantu bafungirwa mu magororero bajya bahabwa indyo yuzuye kugira ngo bazajye basubira muri sosiyete bafite ubuzima bwiza. Ibi byose ngo bizagerwaho abaturage nibatora Ishyaka rya Green Party.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bizakomereza mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru na Nyamagabe tariki ya 6 Nyakanga 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru