Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

AGEZWEHO MU MIKINO: APR FC YIRUKANYE UMUTOZA DARKO NOVIC

Wednesday 14 May 2025
    Yasomwe na

Ikipe ya APR FC yaraye yirukanye umutoza wayo DARCO Novic ndetse n’abungiriza be. Ni nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi.


DARCO Novic kuva ageze muri APR FC yayihaye igikombe cy’Amahoro, ndetse ayisize ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona, aho ikurikira mukeba wayo Rayon Sports.

Harabura imikino itatu shampiyona ngo irangire, iyi kipe ya APR FC igiye kuba iri gutozwa na Ndoli Mugisha, Ngabo Albert na Didier Bizimana.


Darco Novic yirukanywe n’ikipe ya APR FC.

Ikipe y’igihugu SHE Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, uyu munsi muri Kigali Pele Stadium saa cyenda, iraza kwakirwa na Zimbabwe mu mukino wo kwishyura, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba muri 2026.


Umukino ubanza SHE-Amavubi yari yatsinze 2-1.

Mu mukino ubanza U Rwanda rwari rwatsinze Zimbabwe ibitego 2-1. Kwinjira biraza kuba ari ubuntu uyu munsi.


Asaga miliyoni 183 niyo ikipe ya As Kigali itarishyura abakinnyi bayo ndetse na staff. Ku munsi wejo nibyo abakinnyi banze gukora imyitozo.


Hari abamaze amezi 10 badahembwa.

I Burayi

La Liga yaraye ikomeje ndetse uyu munsi hari indi mikino.

Real Valladolid 0-1 Girona
Real Sociedad 0-1 Celta Vigo
Sevilla 1-0 Las Palmas

Uyu munsi saa tatu n’igice ikipe ya Real Madrid iraza kwakira Mallorca. Real ntabwo ifite Vini, Militao, Camavinva, Alaba, Rudiger, Tchouameni, Vazquez, Carvajar, Rodrygo na Mendy.


Real Madrid uyu mwaka ntiyahiriwe.

Muri Coppa Italia uyu munsi ni final, saa tatu AC Milan iracakirana na Bologna.

Ikipe ya Man United iracyari mu biganiro na Matheus Cunha ukinira Wolves ndetse akaba akomoka muri Brazil, bidahindutse yazaba umukinnyi wa Man United muri season itaha.

Jonathan Tah umudage ukinira Bayern Leverkusen, ari mu biganiro na Bayern Munich, impande zombi ziri kuganiro ku bijyanye n’umushahara.


Jonathan Tah yasezeye ikipe ya Bayern Leverkusen.

Nzabonimana Valens

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru