Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abakerensa amabwiriza ya Covid-19 baragirwa inama yo guhindura imyumvire itarabageraho

Wednesday 8 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bakomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bamwe mu bayikize baravuga ko ya ashegeshe bikomeye ariko nyuma yo kugikira basaba buri wese guhindura imyumvire ku cyorezo bagakomeza ingamba zo kukirinda.

Burya ngo ukize inkuba arayiganira, umugani benshi mu bakize COVID-19 bahurizaho, bemeza ko cyabashegeshe mu buryo bukomeye nyuma yuko babanje kugira imyumvire yo gukerenza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, ubwo cyageraga ku butaka bw’u Rwanda muri muri Werurwe umwaka wa 2020.

Iradukunda Clement, umwe mu bigeze kurwara COVID-19, akaza kuyikira yahaye ubuhamya umunyamakuru wa Mamaurwagasabo bw’uburyo nawe yari mu bapingaga ko COVID-19 ibaho ariko imaze kumugeraho imyumvire yaje guhinduka.

Yagize ati" Mbere numvaga ko Covid-19 ari igihuha, ariko rimwe nagiye kumva numva umuburi urahindutse, mfite ibimenyetso birimo guhinda umuriro, gukorora, nari nacitse intege bikomeye."

Nkimara kugira ibyo bimenyetso narihebye cyane, umuburi numvaga ushegeshwe cyane merewe nabi, nibwo mukuru wanjye yahamagaye abajyanama b’ubuzima baraza bamba hafi bambaye imyambaro ya bugenewe."

Iradukunda akomeza avuga ko ubwo muri iyo minsi yari amaze kumenya ko yanduye icyorezo cya Covid-19 yamaze mu rugo ibyumweru bitatu.

Agira ati "Ubwo nakomeje kuguma mu rugo nkuko nari nahawe amabwiriza cyane ko nabanaga na mukuru wanjye gusa. Mu cy’umweru cya Kabiri nageze aho ndemba, bahamagara abajyanama b’ubuzima bakomeza kumpa ibyamfasha ngo nkomeze ngire ubuzima."

Akomeza avuga ko nyuma y’ubyumweru bibiri yumvise arangije gutora agatege baza kumupima ngo barebe ko afite agifite virusi ya Corona basanga aracyayifite bisaba ko akomeza gukurikiza amabwiriza ategereje gukira.

Agira ati" Nyuma y’ibyumweru bibiri baje kunsuzuma bareba ko virusi ikindimo basanga ntarayikira ariko njye mu byukuri numvaga nakize."

Abajyanama b’Ubuzima i Musanze kimwe n’ahandi mu ighugu ni bamwe mu bafasha cyane abaturage mu kwirinda COVID-19 ndetse no kwita ku murwayi uri mu rugo

Uyu mutangabuhamya usanzwe akora ubucuruzi, akomeza avuga yamaze ibyumweru bigera muri bitatu mu rugo, atava mu cyumba yibaza ubucuruzi bwe uburyo burimo kudindira.

Agira ati "Kuko ndi umucuruzi mu isoko iyo minsi yose namaze ndi mu rugo nahoraga ntekereza uburyo nakabaye ndi gucuruza."

Iradukunda akomeza avuga ko bagarutse kumusuzuma ku munsi wa Kabiri bamubwira ko nta Corona ikiri mu mubiri we bivuze ko yahise yemererwa kujya hanze.

Kuko mu mudugudu yari atuyemo harimo n’abandi barwayi ba Covid-19 yakomeje kwirinda bikomeye ariko akagenda yumva ibihuha hirya no hino ko uwakize Covid-19 atongera kuyandura .

Agira ati" Ubwo maze gukira abantu bagenda bavuga ko uwanduye Covid-19 atongera kuyandura , nanjye nkumva nigaruyemo ikizere, gusa byari ibinyoma kuko umudamu twari dukuranye yaje kongera kwandura iki cyorezo, bintera gukomeza kwirinda cyane."

Iradukunda akomeza asaba abantu kudakerenza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima ahubwo bakumva ko bagomba kwirinda cyane.

Agira ati "Ndagira abantu inama yo gukomeza kwirinda bagakurikiza inama zo kwirinda COVID-19 kuko ari mbi cyane."

Kuba yaramaze ibyumweru bitatu mu rugo avuga ko yahombye cyane

Agira ati "Narahombye cyane, kuko urumva muri iyo minsi sinigeze njya gucuruza."

Muri aka karere ka Musanze uyu mutangabuhamya atuyemo, yanduye Covid-19 mu nkubiri ya Kabiri ubwo hari ubwandu bwinshi ndetse byasabye ko gashyirwa muri Guma mu Rugo hamajijwe gukumira ikwirakira ryayo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru