Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka babayeho bate?

Tuesday 4 February 2025
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bakorera ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, by’umwihariko ku mupaka ka wa Petite Barrière, bagaragaza ko ubu ibintu byatangiye gusubira mu buryo mu kazi kabo, nyuma y’intambara yabaye i Goma mu mpera z’uku kwezi gushize, aho umutwe wa M23 waje gufata uyu mujyi.

Ubwo twageraga ku mupaka wa Petite Barrière mu masaha ya mu gitondo, hagaragaraga urujya n’uruza, aho haba abaturage baturukaga mu Rwanda ndetse n’abaturutse muri DRC wabonaga bakora ubucuruzi hagati yabo nkuko bisanzwe.

Mukandayisenga Helarie, ni umwe muri bano baturage, avuga ko ubu akazi kabo kari kugenda neza ndetse ko bari kwambuka nta mananiza.

Yagize ati: "Nta kibazo, turi kwishyira tukizana, byanadushimishije cyane, twashimishijwe no kubona abaturanyi bacu bari kuza, tukababona isaha ku isaha, hari n’uwari urangije n’imyaka icumi atari yagera mu Rwanda".

Ntawumenyumunsi Benjamin, nawe avuga nubwo ibintu bigendanye n’aka kazi akora bigenda bisubira mu buryo ariko hari imbogamizi kuri bo nkaho Abanyarwanda bari kwakwa icyangombwa cyo kwambukiraho bajya muri DRC, kizwi nka Laiser - Passer, mu gihe Abakongomani bo bari kwakwa Indangamuntu gusa.

Yagize ati: "I Goma umutekano ni wose, ibintu byasubiye mu buryo, igihari kibangamye ni amajeto; Abakongomani bari kwambukira ku ndangamuntu, twebwe Abanyarwanda batwangiye, nicyo kitubangamiye. Ni Laisser - Passer ziri gukora ku Banyarwanda".

Ikindi kigaragaza ko habaye impinduka kuri uyu mukapa ni nkaho ubu uyu mupaka utakiri gufungwa ku isaha ya saa cyenda z’amanyawa, ahubwo usigaye ufungwa saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, aherutse gutangariza Mama Urwagasabo TV ko ubu imipaka ihuza u Rwanda na DRC ibarizwa muri kano karere ubu ari nyabagendwa, haba uyu wa Petite Barrière ndetse n’uwa Grande Barrière.

Yagize ati: "Ntabwo imipaka yigeze ifungwa, imipaka yari yarafunzwe na Congo na mbere, Congo yari yaragabanyije amasaha yo gukora, niyo ubwayo yari yarafashe icyemezo cya saa cyenda, ariko ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo twigeze dufunga imipaka, nubu rero imipaka y’u Rwanda irafunguye".

Umupaka wa Petite Barrière, ukaba ari umwe mu mipaka ikoreshwa cyane muri Afurika, ubwo mu mpera z’ukwezi gushize mu Mujyi wa Goma hari intambara yari ihanganishije abari ku ruhande ry’Igisirikare cya RDC, bahanganye n’Umutwe wa M23, RDCongo yarawufunze mbere yuko M23 yongera kuwufungura imaze gufata Umujyi wa Goma.

Samuel MUTUNGIREHE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru