Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Nyamasheke: Acuruza serivisi z’itumanaho kandi afite ubumuga bwo kutabona

Friday 2 May 2025
    Yasomwe na

Irambona David ufite ubumuga bwo kutabona, uri mu kigero cy’imyaka , utuye mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, akora akazi ko kubitsa, kubikuza amafaranga no kugurisha unite akoresheje telephone yifashije ibigo by’itumanaho bya Airtel na MTN.

David uvuga ko aka kazi yagatangiye muri 2017, Umunyamakuru wa Mama urwagasabo amusanze arimo gutanga izo serivisi ku muhanda wa kaburimbo imbere y’ikigo nderabuzima cya Nyamasheke mu kazu ka MTN.

Akorera mu kazu kamwe gasanzwe k’abajenti ba MTN ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke.

Biragoye kumva uburyo umuntu utabona akora akazi kamusaba kubara amafaranga no gukoresha telefone kandi akoresha telefone isanzwe idafite gahunda z’abafite ubumuga bwo kutabona, David avuga ko kubara amafaranga bimusaba kumva uburemere bw’inoti kandi hakaba nta muntu uramubwira ko yamuhaye serivisi mbi.

Ati “Umuntu agenda amenyera inoti yaba mu uburemere, mu ngano yayo bisaba gukoresha mu mutwe cyane, nyine binsaba gukoresha sixieme sense (ibyiyumviro bya gatandatu). Abenshi baza kunsaba serivisi baza babyishimiye, hari n’abaza kureba ibyo bintu ko mbishoboye ndetse no kureba iyo ntambwe nateye nk’umuntu ufite ubumuga, baraza ahubwo bagatangara.”

Nubwo adakorera amafaranga yita ko ari menshi ariko ngo aramutunze kandi amufasha mu mibereho ye ya buri munsi kandi ko yamufashije kwivuza uburwayi ndetse no kwirihirira amashuri y’imyuga n’ikoranabuhanga, akaba afite n’igitekerezo cyo kurushinga mu mezi ari imbere.

Ati “Hari igihe ntahira aho ariko igihumbi nticyabura nubwo hari igihe bihinduka ukaba wabona menshi cyangwa macye ariko byamfashije kwivuza mu nda n’umugongo aho nakoresheje miliyoni irenga gato, bimfasha kwambara n’ibindi byinshi kandi bindinda gusaba nk’abandi bafite ubumuga. Bimfasha kandi kuba nakodesha umurima nkawuhingisha nkabona inyungu. Mu mezi macye ari imbere ngomba gukora ubukwe”

Hari abagerageza kumwiba kubera ubumuga.

Hari igihe ahura n’abantu bashaka kumwiba bitwaza ko atabona ariko abenshi arabavumbura nubwo mu mwaka ushize hari uwamwibye ibihumbi 280, bikaba byaramuteje igihombo.

Ati “Ni ibintu nkunda guhura nabyo ariko nifashisha kuri call center bakampa rapport mu magambo, ugushyingo muri 2019 banyibye ibihumbi 280, narahombye. Umuntu yarayibye muhaye telefone ayakuraho dukurikiranye dusanga yayabikurije i Katuna muri Uganda.”

Asaba ubuyobozi bw’igihugu kuba bwamufasha akabasha kubona telephone ifite gahunda abafite ubumuga bakoresha kugirango abashe gukora neza mu kazi ke kaburi munsi.

Yagize ati “hari system bagakwiriye kumpa kugirango akazi kagende neza nibabe bananyiba, mbonye telephone zifite porogame z’abafite ubumuga, hari izo bizanana cyangwa hari izo bashyiramo izo porogarame.”

Avuga ko aramutse abonye abonye ibyo bikoresho yarushaho kungera serivise atanga nko gukoresha irembo gukorana n’amabanki akababera agent (ubahagarariye).

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru