Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Amezi abaye 4 akarere kadatanga amafaranga y’ubukode nyuma y’ibiza bya 2023

Wednesday 26 March 2025
    Yasomwe na

Hari bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko Akarere ka Rubavu kamaze amezi 4 katabaha amafaranga y’ubukode, bemerewe nyuma yuko basenyewe n’ibiza leta ikabemerera kujya ibakodeshereza mu gihe itari yabatuza.

Bagaraza ko kuba akarere karatinze kubaha aya mafaranga y’ubukode byatangiye kubagiraho ingaruka, ku buryo hari n’abenda gusohorwa mu mazu bakodesha, nyuma yaho bakomeje gusiragizwa n’Akarere ka Rubavu bakabwirwa ko bagiye kubaha aya mafaranga ngo bishyure ba nyiri izo nzu babamo bagaheba.

Mawazo Viriginiya, ni umwe muri bano baturage, avuga ko we afite abana bagera ku munani, babuzukuru be abana nabo, nawe aragaragaza kino kibazo, ndetse n’uburyo kimushaririye.

Yagize ati: "Aho ngiye gukodesha inzu baravuga ntibarankodesha, ndi hamwe nabo bana, ngo aho gukodesha ngo byongera iyindi ntera, noneho bigatuma bankura mu nzu, kandi noneho kuva mu kwezi kwa kangahe?"

Yakomeje agira ati: "Nta bukode, bari kunkura mu nzu, ngo njyane n’abana banjye, ndaba uwande? Ko nkubu ubukode ndimo ikirarane cyo gukodesha bari kumbwira ngo sohoka, abo bana ndabashyira he, ndabaraza muri rigore, baraba bamayibobo muri rigore? Njyewe ndabashyira he?".

Basesayose Seth, ndetse na Mukamuganga, Apolonariya, nabo bavuga ko bafite kino kibazo cyo kuba batahabwa ubukode, ndetse ngo bigeze naho gusabwa naba nyirinzu bakodesha kuzivamo mu gihe ibi bikomeje gutya.

Basesayose ati: "Amafaranga, amakuru gatangwa ko yasohotse, aho babivugiye ukwezi kurashize, none ubungubu bamwe bari gutanga amakuru bavuga ko amafaranga ari ku karere, ariko tugategereza ko yasohoka bayaduhereze, twarahebye".

"Banyiri inzu nabo bakadushyiraho pressure (igitutu), mutwishyure niba mudashaka musohoke mu nzu zacu, mbese turi mu gihirahiro, twabuze icyerekezo".

Naho Mukamuganga nawe ati: "Ubungubu banyiri inzu bari kutubwira ko tugomba kubaha ayandi y’ubukode, kandi nta handi hantu dushobora kuyakura kuko nta mirimo dufite.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga kuri kino kibazo maze, ubutumwa bugufi twandikiye Ishimwe Pacifique Visi meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yatubwiye ko atari kuboneka.

Ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka 2023, hari imiryango yasenyewe, kuva icyo gihe Akarere ka Rubavu, gafata ishingano zo kujya gakodeshereza abaturage basenyewe inzu zo kubamo, biturutse kuri bino biza, aho nibura umuryango umwe ugenerwa Frw 35 000 y’ubukode.

Ibiza byibasiye intara y’Iburengerazuba mu 2023 byasize imiryango myinshi hanze itanishoboye

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru