Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abanyarwanda barakangurirwa kumenya indwara ya Strock

Friday 4 November 2022
    Yasomwe na

Abanyarwanda barakangurirwa kemenya no kwirinda inndwara y’impanuka y’ubwonko "Strock", nk’indwara ikomeye kandi ihitana ubuzima bw’abatari bake mu marabira, bikiyongeraho no gusiga ubukene ku wayirwaye no ku gihugu muri rusange.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abarwaye indwara ya Strock, kuri uyu wa 29 Ukwakira, Umuryango Stroke Action Rwanda ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera (PSF) bakoze ubukangurambaga bwo kumenyekanisha iyi ndwara banasaba abayirwaye kwinjira muri uwo muryango kugira ngo barusheho kuzamura ubukangurambaga mu kuyimenyekanisha no kuyirinda.

Umuhuzabikorwa wa gahunda z’ubuzima muri PSF, Rusanganwa Leon Pierre yavuze ko iyi ndwara itera igihombo ku wayirwaye no ku gihugu.

Yagize ati: “Stroke itera igihombo cyinshi kitagira uko kingana mu bukungu bw’igihugu, iyo umuntu ahora akora akazi kamutera sitress (umuhangayiko) na Stroke iraza."

Rusanganwa Leo

PSF ihuje ibyiciro bine ubucuruzi; inganda, abakora ubucuruzi, abakora servisi, abahinzi n’aborozi. Hakiyongeraho icyiciro kidasanzwe kigizwe n’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga harimo n’abarokotse Stroke.

Ubu hari urwego rwihariye kuva ku mudugudu kugeza kugeza ku rwego rw’igihugu ruvugira abafite ubumuga. Ubu ni uko abikorera aribo moteri y’ubukungu bw’ igihugu.

Akomeza agira ati: "Ubu rero PSF ntabwo ihagararira aho ngaho kuko ubu igiye kwegera ba nyir’ibigo kubafasha gukora imicungire y’ibigo byabo nyuma ya Covid-19. Ubu ikibabaje ni akato gahabwa abarwayi ba Stroke kandi baba bakeneye n’abantu hafi yabo.”

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu ushinzwe indwara zitandura, Dr Ntaganda Evariste yavuze ko abantu bakwiye kumenya ibimenyetso by’indwara ya Strock kugira ngo barusheho kwisuzumisha hakiri kare.

Yagize ati: “Ni uruhare rwa buri rwego mu ku rwanya indwara zitandura, Stroke itangira uta ubwenge bamwe bagatangira kubyitiranya n’amarozi cyangwa abazimu.

Kuko ahanini umuntu aba yataye ubwenge nta kwigenzura mbese nawe ubwe yibagirwa byose, n’ibyo abona muri ako kanya."

Dr. Ntaganda asoza agira abatu inama yo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye kandi ku gihe, imbuto no kwirinda inzoga nyinshi ku bazinywa n’itabi.”

Umwe mu barokotse Stroke akaba n’umuvugizi w’umuryango Stroke Action Rwanda, Rukeribuga Joseph ko strock itera ubumuga busa n’ubwa burundu.

Yagize ati: “Stroke itera ubumuga bukomeye butuma umuntu ntacyo ashobora kwimarira byose abikesha abandi ntabwo aba agishobora kwibuka n’icyamurengera kuko nta gutekereza aba agifite. Kuko iyo udatabawe kare ishobora kuguhitana. Turasaba leta n’imiryango itegamiye kuri leta kuzirikana abahuye n’ubwo burwayi kubakorera ubuvugizi no koroherezwa kuvuzwa, kubona ibikoresho bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi."

Kugeza ubu umuryango Stroke Action Rwanda ugizwe n’abanyamuryango 40 biganjemo abahuye n’icyo kibazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru