Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abashoye imari muri TAT barasaba Leta ko bitagarukira aho

Tuesday 9 April 2024
    Yasomwe na

Abize n’abatarize bari barashoye akayabo k’amafaranga atandukanye muri kampani yitwa TAT ubu bari mu barira ayo kwarika nyuma yaho Indi byakoraga kimwe na STT ihagaze bugacya nayo bayiburira irengero n’amafaranga akagenda atyo.

Aba bakubwira ko babwirwaga ko TAT izajya ibungukira amafaranga menshi maze barashishikara baguramo imigabane uko buri umwe yifiye, bazagushiduka babwira ko byafunzwe ayabo aba arahiye.

Mu baganiriye n’ikinyamakuru Mamaurwagasabo ubwo bazindukiraga ahakorera Polisi na RIB, batubwiye uburyo iyi kampani yabateje igihombo.

Umwe yagize ati: "Njyewe iyi kakampani ubwambere nayishoyemo ibihumbi maganarindwi (700.000), nongera nshoramo ibihumbi maganinani ubwakabiri, nshorera n’umugore n’umwana wacu yose hamwe bandiye miliyoni enye n’ibihumbi maganatanu (4500.000)."

Avuga ko ayo yose yari yiteze miliyoni imwe n’igice y’ingungu mu gihe kingana n’iminsi icumi.

Mugenzi we avuga ko bamuriye andi nkayo.

Bose bavuga ko iyi kampani yari irimo abaturage benshi baturuka ku mirenge inyuranye mu karere ka Rusizi nka Bugarama, Kamembe, Bweyeye n’ahandi.

Aba bavuga ko uwabashishikarije kugana iki kigo yafashwe gusa ngo bamuganye nyuma yo kubizeza ko afite ibyangombwa byinshi bigaragaza ko iki kigo cyizewe ndetse kinatanga imisoro. Bavuga ko Kandi bajya kujyamo bashingiye ku kuba cyarakorera ku mugaragaro.

Umwe yagize ati: "Njye twaraganiriye cyane ambwira ko kampani yabo ari iyo mu gihugu cy’Ubuhinde, ambwira ko kera yitwaga TATA gusa ngo baje guhindura bakuraho iriya A yinyuma, ubwo rero ngo bakora n’ibindi byinshi birimo ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi. Yanyeretse ibyangombwa bya RDB, anyereka aho atangira imisoro, ubwo urumva mu byukuri nari gukeka ko ari umutekamutwe?"

Mugenzi we nawe yongeyeho ati: "Njyewe natanze miliyoni enye nandi hejuru, ayo yose twayatanze nyuma yo kubona ko kampani iri gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye; yatanze ibikoresho by’ishuri kuri kimwe mu bigo by’aha muri Rusizi, twahise twizera ko kampani yemewe".

Aba bavuga ko nta muntu uzongera kuza abashishikariza gusohora amafaranga yabo mu kigo runaka ngo bamugirire icyizere.

Barasa ko leta ko yabafasha bagakorerwa ubuvugizi, nibura uyu mutekamutwe akabaha ayabo.

Bati: "Icyo dusaba leta ni ukudukorera ubuvugizi nibura uwatwambuye akayadusubiza, twayatangaga dukoresheje telephone, batubwiye ko MTN yamaze ku-bloka ayo mafaranga none ubwo bayarebyeho bakayadusubiza?"

Aha muri Rusizi si ubwa mbere abaturage bambuwe izuba riva kuko muri 2022 bambuwe mu kiswe ibimina, bitewe n’abari babihagarariye, ibintu byatumye benshi bashoramo ayabo gusa byarangiye bari mu marira.

Ariko kandi kugeza ubu abaturage ntibiyumvisha uburyo kampani nk’iyi iza igashinga ibiro, igahabwa ibyangombwa byo gukora, hanyuma yakwambura abaturage bakabura uwabafasha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru