Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

URUBYIRUKO RWIYEMEJE KWIHINDURIRA UBUZIMA BINYUZE MU BUHINZI N’UBWOROZI.

Monday 26 May 2025
    Yasomwe na

Mu gihe bamwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda bagihangayikishijwe n’ubushomeri, hari abandi bafashe iya mbere mu kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi n’ubworozi.


Urugero ni urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza, rwibumbiye mu itsinda rya Power of Youth in Agriculture Modernization (PYAM), rwahisemo gukora ubuhinzi bw’akarima k’igikoni kimukanwa, aho bahinga imboga n’imbuto mu macupa n’ibiti, bakoresheje ubuhanga bwo kuhira ku buso buto.


Urubyiruko rwibumbiye mw’itsinda rya Power of Youth in Agriculture Modernization (PYAM) rukora ubuhinzi.

Mu gihe kitageze ku mwaka, bamaze kubona inyungu irenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, kandi buri wese muri bo ahembwa nibura ibihumbi 40 buri kwezi .

Muri Mata 2025, urubyiruko rusaga 600 rwo mu Ntara y’Iburasirazuba rwahuriye mu biganiro byateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, bigamije kubashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yasabye uru rubyiruko gufata aya mahirwe nk’urufunguzo rwo kwiteza imbere no gufasha bagenzi babo kubona ibisubizo by’ubushomeri .


Ibikorwa by’ubworozi bikomeje guteza imbere urubyiruko.

Ibi bikorwa by’urubyiruko bigaragaza ko ubuhinzi n’ubworozi atari umwuga w’abakuze gusa, ahubwo ari inzira y’iterambere n’imibereho myiza ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru