mu ijoro ryo kuwa kabiri nibura hatwitswe imodoka imwe y’ingabo za ONU muri DR Congo ahitwa i Kanyaruchinya mu ntera ya kilometero zitarenze 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma bayishinja gukorana na M23.
Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko umurongo w’imodoka za ONU watewe n’abaturage barakaye ari nabwo bigabije imwe bayiha inkongi y’umuriro.
Ni nyuma y’uko kuwa kabiri nimugoroba MONUSCO itangaje kuri Twitter ko yakoze “amayeri yo kuva i Rumangabo” ibyumvikanyeho n’abafatanya nayo kugira ngo bategurire hamwe “ibyiciro bizakurikiraho”.
Muri weekend ishize, inyeshyamba za M23 zafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ari nacyo kinini muri ako gace k’imirwano muri Rutshuru.
Mu gihe MONUSCO ivuga ko “igishishikajwe” no gufatanya n’ingabo za FARDC “kurinda abaturage”, aba bo bakomeje kwerekana ko izo ngabo za ONU ntacyo zibafasha.





















