Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Afurika y’Epfo yemeje umuringa ufasha abagore kutandura virusi ya Sida

Thursday 17 March 2022
    Yasomwe na

igihugu cya Afrika y’Epfo cyemeje uburyo bushyashya bwo bufasha abagore cyangwa abakobwa kwirinda kwandura virusi itera SIDA.

Ni uburyo bukoresha umuringa ukozwe muri silicone winjizwa mu gitsina cy’umugore maze ukarekura umuti witwa dapivirine urwanya virusi niyo yaba yakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu ufite virusi itera Sida.

Iyi ni intambwe ikomeye muri icyo gihugu kuko bibiri bya bitatu by’abandura virusi itera Sida ari ab’igitsina gore.

Uwo muringa wemejwe mu mwaka no muri Zimbabwe, ukaba ukigeragezwa mu bihugu bitari bike byo ku mugabane w’Afrika. Werekana ko ufite ubushobozi bwo gukingira ku rugero rwa 50%.

Ni bwo buryo bwa mbere bukoreshwa igihe kirekire mu gukingira virusi ya SIDA cyane cyane bugenewe abagore.

Uwo muringa ni ubundi buryo buje busubirira ibinini vya PrEP bifatwa buri munsi ukonhgera gukoreshwa buri kwezi.

ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kita ku buzima cyemeje uwo muringa ku bagore bafite imyaka kuva kuri 18 kuzamura.

Uwo muringa wavumbuwe n’ikigo International Partnership for Microbicides (IPM).

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO naryo ryashyigikiye iyi ngingo.

BBC yanditse ko ibikorwa byo gutangiza ubu buryo bizategerezwa igihe bizatangirira kubera ko ikigo cy’ubuzima kikirimo kwiga urugero rwo gukora neza rw’uwo muringa n’igiciro cyawo.

ONU ivuga ko Afrika y’Epfo ari yo ifite ikigero kiri hejuru cy’abaturage bafite virusi ya SIDA ku Isi yose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru