Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amavugurura mu mikorere ya RFTC ngo azafasha iterambere ry’amakoperative ayishamikiyeho

Tuesday 5 November 2019
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’amakoperative atwara abagenzi (RFTC) buvuga ko bwakoze amavugurura arimo kugabanya umutungo yari yarashoye muri Kompanyi ya Jali Investment ugasaranganywa amakoperative ayishamikiyeho mu rwego rwo guharanira iterambere ryayo mu buryo bwihuse.

Umuyobozi wa RFTC, Nsengiyumva François avuga ko impinduka zakozwe ziri mu nyungu z’amakoperative kugira ngo arusheho kunoza imikorere yayo kandi ateze imbere abanyamuryango.

Ati “Iri vugurura mu mikorere yacu rigiye kurushaho kwihutisha iterambere ry’amakoperative.”

Bimwe mu byo abagenzi bakunze kunenga ibigo biba byaratsindiye isoko ryo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, harimo gutinda ku mirongo bategereje imodoka, kugenda babyigana mu modoka, ndetse no guhagarara ku byapa hirya no bategereje imodoka, cyane cyane mu bice usanga imodoka zihagera ari nkeya.

RFTC ivuga ko yamaze gutumiza imodoka nini zo mu bwoko bwa bus zizabafasha gukemura iki kibazo gikunze kugarukwaho na benshi.

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko hari intambwe imaze guterwa n’amakoperative, ariko kuba hakiri amavugurura akorwa biterwa n’uko hari ibiba bitaragerwaho kugira ngo Koperative ibe umusemburo w’imibereho myiza y’umunyamuryango.

Agira ati “Twavuye kure ariko tugomba kugera kure. Kugira ngo koperatuve igaragaze ko iri kunguka ni uko umunyamuryango wayo aba ari gutera imbere kandi abayobozi bakirinda ibikorwa byateza ibihombo koperative baba bashinzwe.”

Ibindi mu byavuguruwe harimo gusesa amakoperative y’ibanze yari ayishingiyeho kandi ngo ibi nta ngaruka bizagira kuko na yo ubwayo yihagije.

Prof. Harerimana avuga ko n’andi mashyirahamwe yabyigiraho kugira ngo habeho impinduka zigere no ku munyamuryango.

RFTC imaze imyaka umunani itanga serivisi zo gutwara abagenzi mu Rwanda. Kugeza ubu ibumbiyemo amakoperative agera kuri 12. Ifite imodoka zigera ku 152 zirimo 52 nini zo mu bwoko bwa Bus.

Imibare itangwa na RCA igaragaza ko mu Rwanda habarurwa amakoperative 9,706 afite abanyamuryango basaga miliyoni eshanu.

Inkuru dukesha UMUSEKE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru