Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Banki zo muri Turikiya zabujijwe kwishyurana zifashishije ikoranabuhanga ry’u Burusiya

Tuesday 20 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Zimewe muri banki zo muri Turukiya nka Isbank na Denizbank zabujijwe kwishyurana zifashishije ikoranabuhanga ryakorewe mu Burusiya ryitwa "Mir", ryifashishwa mu koroshya ihererekanya ry’amafaranga.

Ni nyuma ya gasopo bahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko nibakomeza bashobora guhanwa kubera ibihano Uburayi na Amerika bari gushyiriraho Uburusiya kuva bwashoza intambara kuri Ukraine.

Mu cyumweru gishize Banki nkuru ya Amerika yatangaje ko yiteguye gufatira ibihano ibigo mpuzamahanga bizagaragara bikoresha iryo koranabuhanga ry’Abarusiya kandi riri mu byafatiwe ibihano.

Ikinyamakuru Russia Today yatangaje ko ibihugu bya Amerika n’ibyo ku mugabane w’Uburayi bitishimiye uburyo banki zo muri Turikiya zifashishaga ikoranabuhanga ry’u Burusiya mu kurenga ku bihano byahawe icyo gihugu, kikabasha kwishyurwa kandi bitemewe.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo izo banki za Turikiya zatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Mir, ibintu byoroherezaga ba mukerarugendo bo mu Burusiya kuba babasha kwishyura bakaza icyo gihugu.

Mir, ni ikoranabuhanga ryubatswe na Banki Nkuru y’u Burusiya mu 2014 nyuma y’uko ubundi buryo bwo kwishyurana nka Visa na Mastercard buhagaritswe kubera kwiyomekaho intara ya Crimea.

Amakarita miliyoni 129 amaze gutangwa ya Mir mu bihugu nka Turikiya, Vietnam, Armenia, Koreya y’Epfo, Uzbekistan, Belarus, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Tajikistan n’ahandi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru