Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Benshi barimo kwamagana MONUSCO ku bwicanyi abasirikare bayo bakoreye i Kasindi

Monday 1 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje kwamagana ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za MONUSCO ku cyumweru ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza Congo na Uganda.

Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda.

Itangazo ry’ibiro by’umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, rivuga ko "arakajwe" n’ibyabaye, kandi ko ashyigikiye “gufunga abasirikare bakoze ibi no gutangiza iperereza ako kanya”.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangarije kuri Twitter ko bakurikinira hafi uko ibintu byifashe muri Congo kandi yamagana ibyabaye i Kasindi.

Denis Mukwege, umunyecongo wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel yavuze ko ababajwe n’urugomo rutakwihanganirwa rw’abasirikare ba UN ku baturage n’abapolisi ba Congo.

Mukwege yanavuze ko yifuza ko habaho ubucamanza bukurikirana iki gikorwa cyabereye i Kasindi.

Bintou Keita, ukuriye ingabo ziri m’ubutumwa ba UN bwo kugarura amahoro muri Congo, yatangaje ko ibyakozwe n’abo basirikare bidafite impamvu ibisobanura.

Keita yemeza ko bamwe mu babikoze bafashwe bagafungwa kandi iperereza ryatangiye.

Naho minisiteri y’itumanaho ya Congo yatangaje ko abasirikare ba UN bakoze ibi batazongera kwemererwa gukorera muri iki gihugu.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yarekana abasirikare ba UN binjira ku ngufu ku mupaka wa Kasindi, nyuma y’impaka zabanje kubaho.

Aba basirikare ba UN barashe amasasu kugira ngo binjire maze abantu bakwira imishwaro, bakomeje kurasa mu gihe imodoka zabo zatambukaga muri centre ya Kasindi.

Kuva mu cyumweru gishize, habaye imyigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana MONUSCO mu ntara za Kivu ya ruguru, iy’Epfo na Beni.

Benshi bashinja MONUSCO ko yananiwe kurinda abaturage ibitero by’inyeshyamba.

Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu barenga 20.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru