Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

Biselele ibintu bikomeje kumugendekera nabi

Saturday 21 January 2023
    Yasomwe na

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwahoze ari umuhuza wa Perezida Tshisekedi kuri Kagame yinjijwe mu gihome.

Muri iki cyumweru nibwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo humvikanye inkuru yuko
Fortunat Biselele wahoze ari Umujyanama wihariye wa PerezidaTshisekedi yatawe muri yombi nyuma yo kunekwaho gutanga amakuru mu bitangazamakuru byo hanze y’igihugu cye.

Ntabwo ibyaha akekwaho biratangazwa, gusa amakuru avugwa ko ari iby’ubutasi no gukorana n’umwanzi.

Umwanzuro wo kumufunga wafashwe nyuma y’uko Urukiko rwa Gombe rumuburanishije mu muhezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Imodoka eshatu zambaye plaque za gisivile ni zo zamugejeje imbere y’ubutabera. Yari yambaye ingofero n’agapfukamunwa, arinzwe bikomeye n’abasirikare.

Biselele uzwi nka Bifort yafatwaga nk’umuntu wa hafi wa Perezida Tshisekedi, urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo.

Amakuru avuga ashobora gukurikiranwaho ibyaha by’ubutasi no gukorana n’umwanzi w’igihugu. Uwo mwanzi bivugwa ko ngo ari u Rwanda.

Telefoni ye na mudasobwa bye byarafatiriwe.

Ku Cyumweru gishize nibwo Biselele yari yakuwe ku mwanya we w’Umujyanama wa Perezida, ntabwo impamvu zatumye atabwa muri yombi zigeze zitangazwa.

Kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, Biselele yari umwe mu bantu be ba hafi ufite inshingano zo kumuhuza n’ubuyobozi bw’u Rwanda

Yakoreye mu Rwanda ingendo nyinshi atwaye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi.

Ikiganiro uyu mugabo aheruka kugirana na Alain Foka ku mubano wa RDC n’u Rwanda gishobora kuba aricyo cyabaye intandaro y’ugufungwa kwe.

Cyasohotse ku wa 6 Mutarama, cyitwa La Chronique : Qui pour sauver la RDC? Kiba kigaruka ku buryo u Rwanda rwakomeje kuvogera icyo gihugu rushakamo amabuye y’agaciro, amahanga agaceceka.

Uwatanze amakuru yagize ati "Icyo kiganiro cyasabwe na Biselele na Kahasha, bityo ANR yashakaga kumenya icyo bagambiriye."

Muri icyo kiganiro, yagarutse ku masezerano yanozwaga hagati y’u Rwanda na RDC.

Avugamo ati "Perezida Felix yahaye mugenzi we ikintu kimwe cyoroshye: Turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu, nta ntambara izimura imipaka, tuzakomeza duturane ubuziraherezo. Reka dukorane imishinga ibyara inyungu ku mpande zombi."

"Mfite ibirombe mukeneye, mwe mufite ubushobozi bwo kwegera abashoramari hirya no hino ku Isi, twakorana tugateza imbere aka gace dufatanyije’. Yarabimubwiye, njye ubwanjye nagiye i Kigali inshuro zitandukanye noherejwe na Perezida Tshisekedi mfite ubwo butumwa. Perezida Kagame yari abishyigikiye, hari intambwe twari tumaze gutera, kugeza ubwo hajemo izindi nyungu zihishe zatumye ibintu bigera aho biri uyu munsi."

Biselele asanzwe kandi ari umuntu wa hafi w’umuherwe Moïse Katumbi kuri ubu urimo kwitoza kuzahangana na Tshisekedi mu matora ya Perezida akurikira

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru