Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame yabakijije inzara bati "Ukumenyera inda niwe mubyeyi ntiwamwima amajwi"
Ibi babitangaje ubwo bari muri uyu Murenge wa Bugarama bamamazaga umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’Abadepite bitegura amatora akomatanyije azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango RPF-INKOTANYI mu murenge wa Bugarama, Bwana Niyonshuti Ezeckiel yagaragaje icyizatuma abatuye muri uyu murenge bose bajya inyuma ya Kagame Paul.
Yavuze ku miyobobrere ye yatumye bava mu bukene bakaba barubakiwe isoko ryiza rigezweho.
Yakomeje agira ati: "Abangana nanjye murabyibuka, aha Bugarama kuri iri soko twicaye hari ivumbi, abenshi bazaga kurema isoko bazaga batambaye inkweto mugihe cy’imvura none dore yatwubakiye isoko ryiza. Njyewe ubwanjye aha hubatswe isoko umuryango wanjye wahasaraga ibijumba, wari umurima none reba.”
Akomeza avuga ko inzu z’ubucuruzi zubatse zikikije isoko rya Bugarama abahutse bose ibibanza babiherewe ubuntu na Leta.
Usibye kuba Abanyabugarama ba FPR muri Bugatama bashimira Kagame ko yabakijije inzara, banamushimira kuba igishanga cyabo bahingamo umuceri cyarababereye isoko y’ubukire.
NZAMWITA Venuste ni umuhinzi wabigize umwuga uhinga imbuto, avuga ko politike yo kudaheza abanyarwanda no kuba barahawe umutekano ari amwe mu mahirwe yabyaje umusaruro
Agira ati: Icyambere abanyabugarama twishimira ni umutekano; yaduhaye umutekano bituma tubasha guhinga tureza. Nigeze kumva ijambo rya perezida, hari ku munsi wo kwibohora, aravuga ngo ’ibyacu twarabirangije ahasigaye ni ahanyu mukiteza imbere’. Kuva ubwo nahise numva ampaye umukoro, ndahaguruka mpinga ibigori umwo mwaka nahise nsaruramo miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Sinicaye nahise mpingamo umurima munini wa manderena kuri ubu nsaruramo amafaranga menshi.
Naguze inzu Kamembe, nubaka n’indi Bugarama, ikirenzeho naguze n’imodoka ubu sinkigenda mpagaze ahubwo ngenda nicaye mu modoka nkesha imiyoberere myiza, ubu ndateganya ko nibakora umuhanda nzagura imodoka nini ya Jeep nzajya ntemberamo.”
Niyonshuti ukuriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida avuga ko ibyo bakesha Kagame Paul ari ibyinshi cyane harimo umuhanda wa kaburimbo uturuka Bugarama ukagera Cimerwa mu murenge wa Muganza, agakiriro kagezweho gakorerwamo abakora ibikorwa by’ubukori kari muri uyu murenge, isoko nyambukiranya mipaka rya Bugarama hakaza n’irindi ry’imbuto n’imboga ryubatswe mu kagari ka Ryankana mu mudugudu wa mubombo.
Alfred Ntakirutimama




























