Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyagatare: Babwiwe kwimurwa none imyaka ibaye cumi n’ibiri batemerewe kugira icyo bakora ku mitungo yabo

Tuesday 30 September 2025
    Yasomwe na

Abaturage batuye mu kagari ka Rutaraka mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare, barataka ko bamaze imyaka irenga itandatu baremerewe kwimurwa ahagiye icyanya cy’inganda nanubu bakaba bagitegereje kandi barabujijwe kuvugurura inzu zabo.


Abaturage babujijwe kugira icyo bakora ku butaka bwabo.

Ni bamwe mu batuye mu mudugudu wa Nkonji ahahariwe ibikorwa by’inganda, nubwo abahatuye bigaragara ko bishimiye iterambere ry’inganda ryaje iwabo gusa bagaragaza ko bemerewe kwimurwa aha hantu ariko bakaba bagitegereje kuhava ariko byaranze.


Ahashyizwe icyanya cy’inganda abaturage ntangurane bahawe.

Uwitwa Grace Nyiramariza yagize ati"Ubu tumaze imyaka isaga cumi n’ibiri tubwiwe ko tuzimurwa aha hantu ntanakimwe twemererwa gukora haba kubaka cyangwa kuvugurura" n’aho Migambi Eliasi yongeyeho ati "Aha ikibazo dufite ni ukutemerwa kubaka cyangwa ngo twimurwe bigire inzira usanga niyo waba ufite ubushobozi kubaka utabyererwa cyangwa kuvugurura"


Icyanya cyahariwe inganda muri Nyagatare.

Aba baturage bavuga ko bagirwaho ingaruka no kuba batarimuwe aha hantu bityo bakifuza ko bahabwa ingurane cyangwa bakabareka bagakoresha ubutaka bwabo. Yagize ati"twe icyo twifuza nuko Koko batwimura aha tugasanga iterambere nk’abandi"

Ku muronko wa terefone umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko aha hagenewe icyanya cy’inganda ko bityo bitemewe kiretse kubifuza kuhakorera ibindi bikorwa.

Mu magambo ye yagize ati "Hariya ni mu cyanya cyahariwe ibikorwa by’inganda kuhubaka ntibyemewe cyakora ushaka kuhakorera indi mirimo arayikora nk’ubuhinzi cyangwa ubworozi abahatuye bazahimurwa igihe nikigera"

Uyu mudugudu wa Nkonji uherereye aha hariwe ibikorwa by’inganda zibarizwa mu Karere ka Nyagatare. Bikaba byaratumye batemererwa kuhubaka.

Hakizimana Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru