Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Bugesera: Abagore bababazwa n’uko ibyagatunze urugo bishirira mu kabari

Saturday 5 May 2018
    Yasomwe na

Abagore batuye mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera bavuga ko bavunika bahinga umuceri wamara kwera abagabo bakaba aribo bishyurwa amafaranga bakayakoresha ibyo bishakiye batabyumvikanyeho, bigatuma bahorana ubukene mu miryango.

Umwe mu bagore bahinga umuceri mu murenge wa Shyara avuga ko abagore aribo bahinga ariko umuceri wamara kwera abagabo bakaba aribo bishyurwa amafaranga y’umusaruro na koperative .

Aragira ati “ahanini abagore nitwe tuvunika duhinga ariko umuceri wamara kwera abagabo bacu iyo bamaze kubona amafaranga bahita bayafata bakayakoresha uko bishakiye mu gihe ari twe tuba twaravunitse duhinga, ugasanga n’ubundi tudateza imbere urugo rwacu nkuko tuba tubyifuza ko abagabo baba badashaka ko twumvikana uburyo bwo gukoresha amafaranga ava mu musaruro twabonye, bigatuma duhorana ubukene”.

Undi mugore nawe avuga ko abagore bakora ariko amafaranga abonetse abagabo bakayangiza aho kumvikana n’abagore uburyo bwo kuyakoresha mu guteza imbere umuryango.

Agira ati “hari abagabo bafata amafaranga y’umusaruro bishyurwa kuko aribo baba banditswe muri koperative ,bamara gushyikira amafaranga bakayajyana mu kabari bakayanywera ,abandi bakayahonga indaya ku buryo n’ubwo umusaruro uvamo amafaranga yagateje imbere ,uko kutumvikana uburyo bwo gukoresha amafaranga bitera amakimbirane mu rugo ,bikanatuma ubuhinzi bwacu budatera imbere kandi ahanini umugore niwe uvunika wenyine”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyara buvuga ko bwahagurukiye icyo kibazo nk’uko byemezwa na Kazungu Innocent umunyamabanga Nshingwabikorwa wúmurenge wa Shyara.

Aragira ati “ibyo bintu birahari, icyo twakoze twigishishije abaturage kandi tubasaba gutanga amakuru ,aho byagaragaye ababikoze turabahana ,ariko dushyira imbaraga mu kwigisha abaturage ko bagomba kumvikana uburyo bwo gukoresha umutungo w’urugo ,twifashishije inteko zábaturage dukomeza kubyigisha abaturage”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru