Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

CARDI-B YAVUZE IMVANO Y’ IBYO YAGIYE AKORERA ABAGABO BAMUSABAGA IMIBONANO MPUZABITSINA

Friday 29 March 2019
    Yasomwe na

By imfurayabo Pierre
Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar wamamaye nka Cardi B mu muziki yisobanuye nyuma yaho video igaragaye imwerekana avuga ko yagiye aha ibiyobyabwenge abagabo babaga bashaka gukorana imibonano mpuzabitsina na we akabiba.

Avuga ko ibi byabaye igihe yari agikora umurimo wo kumansura ataramamara mu buhanzi.
Uyu mukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanenzwe kuva iyo video yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram imaze imyaka itatu yakongera guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa Kabiri w’ iki cyumweru nibwo Cardi B yatangaje ko ibyo yakoze aribyo yagombaga gukora.

Yagize ati: "Niba icyo gihe byari amahitamo mabi cyangwa bitari amahitamo mabi, nakoze ibyo nagombaga gukora kugira ngo nibesheho. Sinigeze mvuga ko ndi misecye igoroye cyangwa ngo mbe nkomoka mu isi ya ba misecye igoroye".

Iyo video mu mwimerere wayo yafashwe ubwo Cardi B yari atangiye gutera imbere mu muziki, ikaba yari igisubizo yari ari guha umuntu wavugaga ko adakwiye guhirwa mu byo akora kuko atigeze abivunikira.

Muri iyo video, Cardi B atangira agira ati: "Nta kintu na kimwe nigeze mpabwa gutyo gusa. Nta na kimwe".

Agakomeza avuga ukuntu yatumiraga abagabo muri hoteli akabaha ku biyobyabwenge hanyuma akabiba.

Mu gusubiza abamurakariye ku mbuga nkoranyambaga, yanditse kuri Instagram avuga ko muri iyo video yavugaga ku bintu byo mu gihe cye cyashize byiza cyangwa bibi yumvaga ko yari akwiye gukora kugira ngo yibesheho.

Ati: "Ndi uwo mu muco wa hip-hop aho ushobora kuvuga ku ho waturutse mu buzima, ukavuga ku bintu bibi wagombye gukora kugira ngo ugere aho uri kuri ubu".
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagereranyije Cardi B n’umunyarwenya usa nk’uwazimye Bill Cosby, wakatiwe gufungwa mu mwaka ushize wa 2018 nyuma yo gushinjwa guha ibiyobyabwenge abagore akabafata ku ngufu.
Gusa hari n’abamushyigikiye ku cyo babona nko kuvugisha ukuri kwe, bavuga ko hari abamunenga nyamara bagashyigikira abaraperi b’abagabo biyemerera ko bajyaga barasa abantu cyangwa bakora nk’abashakira isoko abagore bicuruza cyangwa se bakaba baracuruzaga ibiyobyabwenge mbere.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, Cardi B yanditse amateka aba umugore wa mbere uririmba wenyine utsindiye igihembo cya Grammy nk’umuraperi ufite umuzingo w’indirimbo uhiga iyindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru