Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

DRC: Umupolisi yivuganye mugenzi we

Thursday 6 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Muri Gereza Nkuru ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo humvikanye urusaku rw’amasasu, abapolisi barasana na mugenzi wabo.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Polisi, uku kurasana kwabaye tariki ya 4 Ukwakira 2022 ubwo abapolisi bari ku izamu barashwe na mugenzi wabo wari wasinze. Uko kurasana kwasize Innocent Kashali ahaburiye ubuzima.

Sosiyete Sivile yo muri Kalehe yavuze ko umupolisi witwa Leya Muziki yishe arashe mugenzi we nyuma y’uko yari yasinze inzoga ziciriritse.

Yagize iti “Ubu bwicanyi bwaturutse ku businzi bw’inzoga ziciriritse zanyowe n’uwakoze amahano, nyamara gukora, kugurisha no kunywa ibinyobwa bisindisha birabujijwe mu karere kose.”

Amakuru avuga ko Urukiko rwa Gisirikare rwashyikirijwe dosiye y’uyu mupolisi kugira ngo akanirwe urumukwiye mu ruhame.

Si ubwa mbere muri uyu mwaka abashinzwe umutekano barasanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biturutse ku businzi bukabije.

Bamwe mu badepite muri RD Congo baherutse kumvikana bamagana inzoga ziciriritse kuko zikomeje kuyogoza ubuzima bw’abaturage by’umwihariko zikaba zarangije ku kigero cyo hejuru abapolisi n’abasirikare kuko arizo babasha kwigondera.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru