Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kenya: Umwicanyi ubwa Kazungu yatorotse sitasiyo ya Polisi

Tuesday 20 August 2024
    Yasomwe na

Mu Rwanda uvuze Izina Kazungu abenshi ntihabura kaiyumvira Umwicanyi, uyu uzwi Nka ’Serial killer’, babitewe n’inkuru ye igiye kumara igice cy’umwaka ikanyujijeho, ko yicaga abantu cyane cyane ab’igitsina gore ndetse amaze no kubasambanya no kubasahura utwabo.

Ubu icyoba ni kinshi no muri Kenya nyuma yuko uwari ukurikiranyweho ubwicanyi karundura bw’abagore 42 mu bice bya Nairobi muri Kenya, yatorotse gereza nk’uko polisi yabitangaje.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Polisi ya Kenya, yatangaje ko uwitwa Collins Jumaisi Khalusha yiyemereye ko kuva mu 2022 yishe abagore 42, harimo n’uwe.

Umwunganira mu mategeko ahakana ibyo birego, avuga ko umukiriya we arengana ndetse ko yakorewe iyicarubozo kugira ngo abyemere.

Uyu ukekwa yari amaze igihe afungiwe muri gereza ya Polisi ariko abategetsi bavuze ko Khalusha n’abandi 12 batorotse babanje gukata intsinga zigize igisenge cya gereza hanyuma bahita basimbuka uruzitiro babura batyo.

Amakuru avuga ko Polisi ya Kenya ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo zo ku wa kabiri w’icyumweru gishize, ubwo bari bagiye gutanga icyayi cya mu gitondo yasanze basa n’abatarahakandagiye.

The New York Times dukesha iyo nkuru yanditse ko izindi mfungwa 12 zatorokanye na Khalusha ari iza abanya Eritreya bari bafunzwe bazira kwinjira muri Kenya bidakurikije amategeko.

Khalusha w’imyaka 33 yafashwe nyuma y’aho hatowe ibice by’imibiri y’abantu icyenda byatemaguwe mu bice by’Umujyi wa Nairobi.

Abo bishwe bari bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30 kandi bose bishwe mu buryo bumwe, nk’uko bivugwa na Polisi.

Ubwo bwicanyi bwababaje abantu benshi. Benshi bibaza uko abantu 42 bashobora kwicwa mu gihe cy’imyaka ibiri, polisi nta makuru iramenya.

Hagati aho ariko urwego rushinzwe kugenzura imikorere ya Polisi rwatangiye kureba niba nta ruhare yaba ifite mu itoroka ry’uwo mugabo na bagenzi be, cyane ko byakuye imitima abatari bake.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru