Umuyobozi wa Gereza ya Makala muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO), Joseph Yusufu Maliki ari gushakishwa uruhindu nyuma yo kwirukanwa agahita aburirwa irengero.
Iyo Gereza nkuru niyo iherutse kuberamo gutoroka kw’imfungwa hakaraswa benshi bagapfamo abagera kuri 129 abandi bagakomereka bari gushaka gutoroka.
Amakuru agera ku kinyamakuru Jeune Afrique, dushesha iyi nkuru, avuga ko Umuyobozi wa Gereza ya Makala yirukanywe nyuma y’iminsi itatu uko gutoroka kubayeho.
Uyu muyobozi ashinjwa na sosiyete sivile yo muri Congo ko yarebereye ikibazo cy’imfungwa kugera ku Rwego rwo gutoroka cyane ko Gereza yari igenewe gufungirwamo abatarenze 1500 gusa ariko yari irimo inshuro zikubye kugera hafi 10, ni ukuvuga ibihumbi 12.000 by’imfungwa.
Amashusho ateye ubwoba agaragaza imirambo myinshi irimo n’iyambaye ubusa, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ku wa mbere leta yari yavuze ko abantu babiri bapfuye mu gikorwa cyo kugerageza gucika gereza ya Makala y’i Kinshasa muri DR Congo.
Ubucukike muri Gereza ya Makala butuma imfungwa zibaho nabi cyane




















