Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yashyinguwe burundu

Tuesday 15 February 2022
    Yasomwe na

Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri, rwanzuye runapfundikira burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, yaguywmo ari kumwe na Ntaryamira w’u Burundi.

Urukiko Rukuru rw’i Paris rwari rwafunze iyi dosiye muri 2020 ariko bamwe mu bo mu miryango y’abaguye muri iyi ndege yari itwaye Habyarimana Juvenal, ntibanyurwa n’iki cyemezo, barajurira.

Tariki 18 Mutarama 2022, urukiko rusesa imanza mu Bufaransa, rwari rwasuzumye ubusabe bw’iyi miryango.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Urukiko Rusesa Imanza rwatanze icyemezo cyabwo ko rushyinguye burundu iyi dosiye.

Ifungwa ry’iyi dosiye rikozwe n’Urukiko rusumba izindi mu Bufaransa, rirahita rinatesha agaciro iperereza ry’Umucamanza Jean Louis Bruguiere washinjaga bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi kugira uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege.

Si ubwa mbere iperereza rya Jean Louis Bruguiere riteshejwe agaciro, kuko mu ntangiro za 2012 hari abatangabuhamya bane bagarukaga mu buhamya bwe bavuguruje ibyo bavugwagaho muri iyi dosiye.

Umwe muri bo ni Abdoul Ruzibiza wavugwagaho ko yagize uruhare mu bikorwa byo kurasa iyi ndege ariko amakuru yatanzwe n’abari bamukuriye mu gisirikare, yavuze ko muri Mata 1994 ubwo indege yaraswaga, uyu Abdoul Ruzibiza atakoreraga muri Kigali ahubwo ko yari mu cyahoze ari Ruhengeri ari umufasha w’abaganga.

Icyemezo cy’Urukiko rusesa Imanza mu Bufaransa gishyingura burundu iyi dosiye, cyanahaye agaciro ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wemeje ko Missile yarashe iyi ndege, yaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abasirikare bakomeye bateguye Jenoside.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru