Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

GISAGARA: UMUTURAGE AMAZE IGIHE ASIRAGIZWA ASHAKA UBWENEGIHUGU

Wednesday 30 July 2025
    Yasomwe na

Hari umuturage witwa Nyirandayisenga Gloriose ukomoka mu gihugu cy’Uburundi washakanye n’umunyandarwa, kuri ubu batuye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save mu kagari ka Shyanda, uyu muturage uvuga ko amaze imyaka 19 atarabona ubwenegihugu, Kandi itegeko ribyemera, ibintu avuga ko bituma atagira uburenganzira ku mitungo ndetse n’izindi serivise za Leta.


Gloriose Nyirandayisenga amaze imyaka 19 yarashatse mu Rwanda aturutse mu gihugu cy’u Burundi, ariko yabuze ubwenegihugu

Gloriose Nyirandayisenga ni umuturage twasanze mu kagari ka Shyanda mu murenge wa save mu karere Gisagara, aho avuga ko amaze imyaka 19 yarashatse mu Rwanda aturutse mu gihugu cy’u Burundi, kugeza ubu avuga ko amaze imyaka 8 asezeranye n’umugabo we, ariko akagaragaza ko atagira uburengazira nk’abandi banyarwanda kubera kutagira ibyangombwa, bikaba kandi bituma atabona serivice zirimo nk’ubwisungane ndetse n’izindi serivice zihahabwa abaturage.



Yagize ati’’Ikibazo mfite inaha mpamaze nk’imyaka igera muri cumi n’icyenda, kuko natashye ino muri 2008. Ubwo ikibazo mfite nanateye igikumwe ahantu hose barabizi abaturage bose barabizi, ngiye kwirukanka mubyangombwa barambwira ngo nindindire imyaka itandatu, nyuma yuko nteye igikumwe, barambwira ngo ntabwo bizasobanuka. Singira mituweli, singira irangamuntu ndi nk’imburiragihugu kandi inompamaze imyaka myinshi inyemera kuba natura. Imyaka itandatu yararangiye ngeze mu mwaka wa munani nteye igikumwe narasiragiye ndumva n’amaguru yararushye. Ubuyobozi bwarambwiye ngo ningende mbe nihanganye ngo ikibazo kizakemuka, narategereje narahebye, ubundi ntanikintu na kimwe mba numva mfite ino”.



Gloriose avuga ko nyuma yo gusezerana byemewe n’amategeko yahawe imyaka 6 yo gutegereza, ariko kugeza ubu hashize imyaka umunani kandi ntako atagize agana inzego zirimo iz’umurenge wa Save ariko bikaba iby’ubusa, akaba abasa inzego bireba ko zamurenganura.



Aragira ati’’Ubuyobozi bwo hejuru icyo bwamfasha ni uko bwankorera ubuvugizi nanjye nkaba umunyarwandakazi nk’abandi nkabona ubwenegihugu”.



Umuyobozi w’umurenge wa Save Sibomana Damien ahumuriza uyu muturage amubwira ko nta kibazo kidakemuka kandi ko biteguye kumufasha.



Yagize ati’’Nimba nubu ari hafi mubwira aze rwose ndahari aze tubonane nta kibazo kidakemuka iyo kigeze ku murenge gishoboka mu nzira zose kirakemuka, uretse nawe n’abandi bose baramfashwa mubwire aze atugereho ntakibazo turi ku biro turamufasha”.



Itegeko ngenga nº 002/2021.ol ryo ku wa 16/07/2021 rigenga ubwenegihugu nyarwanda
Mu Ingingo yaryo ya 11 igaragaza Ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku ishyingirwa harimo:
Kuba yarashyingiranywe n’Umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko; kuba amaze nibura imyaka itanu (5) ashyingiwe ku munsi w’ubusabe; kuba akibana n’uwo bashyingiranywe; kuba inyangamugayo kandi afite, imyifatire myiza; kugira ubumenyi ku muco n’imigenzo nyarwanda no kubyubaha; kugira ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu; kugira imibanire myiza n’abandi; kuba kandi adahungabanya umutekano w’Igihugu.



Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru