Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Barembejwe n’abajura batobora inzu ku manywa nabo bakiyemerera ko biba

Friday 12 March 2021
    Yasomwe na

Umugiraneza Alice

Mu karere ka Gakenke umurenge wa Rusasa akagali ka Murambi haravugwa ubujura bukabije aho abajura barimo gutobora inzu z’abaturage ku manwa yihangu nubwo byari bimenyerewe ko ibisambo byitwikira ijoro bikirara mu mirima n’intoke none ngo ntibarigutinya kwiba ku manywa izuba riva.

Igitanaje muri aka kagali ni uko ba nyir’ubwite, bashyirwa mu majwi kwiba nabo ubwabo hari abemereye Mmaurwagasabo ko babikora n’icyabibateye.

Twikundanire Bosco wavutse 1987 Mwene Kanyeshyamba na Nzayisenga phracia, ukekwaho ubujura nawe yagize icyo adutanarije.

Uwafashwe akekwaho kwiba bamujyabye ku murenge afite ibyo bamufatanye

Yagize Ati " Njyewe nari mvuye i Musanze hari umugore witwa Alphoncine utagira umugabo ufite abana 2 wacumbikiye arambwira ngo kugira ngo tubane nuko nabanza nkamushakira ibitenge n’ibiro 10 by’ibishyimbo niko kujya kubishaka."

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo bavugako ibisambo bibarembeje kuko bigeze ku rwego rwo kwiba ku manywa bagatobora inzu.

Twagirayezu Gratien ni umwe mu bibwe, yagize ati"Nari ndi mu murima ndi gutera ibishyimbo, ifumbire ishize mbwira abana kujya kuzana indi mu rugo bageze mu rugo basanga urugi rurafunguye, niko guhita batabaza icyo gisambo kibikanze kirihisha.

Abaturage bantabaye nibo bakibonye hafi y’urugo aho cyari cyihishe bagisanganye ibiro 10 by’ibishyimbo, n’ibitenge by’umudamu."

Gratien akomeza avugako ibisambo bibazengereje

Ati"Njye ntekereza ko tuzagira n’ikibazo cy’inzara kuko turahinga kandi twavunitse tugasangira n’ibisambo."

Fayida Jean Claude nawe avuga ko bahangayikishijwe n’ibisambo birimo kubatera ku manwa izuba riva.

Yagize ati "Mu by’ukuri dufite ikibazo gikomeye kuko n’iyo igisambo gifashwe kigashyikirizwa inzego za Leta bahita babirekura ahubwo kikagutanga kugera mu rugo.

Turasaba ko niba igisambo gifashwe cyahanwa by’intangarugero n’abandi bakareberaho."

Ubuyobozi nabwo buvuga ko iki kibazo cy’ubujura bakizi ariko ko barimo kugishakira igisubizo vuba.

Mukamunana Frecite, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe iterambere mu kagali ka Murambi yagize ati,

"Ikibazo cy’abajura kirahari ariko turimo gukarishya mu ingamba z’umutekano, kuko uretse kiriya gisambo twafashe ubujura bwo burahari bukabije cyane."

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’inzego mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo covid19.

Ati "Ndi kugenda mu matsinda matoya mbwira abayobozi b’imidugudu ndetse n’abahagarariye amasibo ko dukwiye gukarishya amarondo kugira ngo duhashye ibyo bisambo.

Avuga ko kubera ko sitasiyo ya police iri kure aho umuntu agenda ama saha 3,5 bahisemo kugishyikiriza sitasiyo ya RIB ibegere kugira ngo nigihamwa n’icyaha kizashyikirizwe ubitabera bwa Gakenke ku butatanye bwabo.

Akomeze agira inama buri muntu wese ko agomba kubera maso mugenzi we kandi hagira amakuru bamenya bakayatangira ku gihe murwego rwo guhangana n’abo batekamutwe.

Uretse gutobora inzu z’abaturage abature bavua ko hari n’ubundi bujura bw’ibitoki aho ibisambo bifite amayeri bikoresha ibyibwe muri Gakenke bikambuka uruzi bikajya muri Nyabihu n’ibyibwe muri Nyabihu nabyo bikambuka bijya muri gakenke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru