Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Gasabo: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri

Friday 22 July 2022
    Yasomwe na

Ahagana saa yine n’Igice kuri uyu wa Kane, tariki 21 Nyakanga 2022, imodoka itwara imizigo yacitse feri igeze mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, igonga abamotari bane, babiri bahita bapfa.

Iyo modoka yari itwaye amabati bivugwa ko yacitse feri irimo kumanuka ituruka mu bice byo ku Bitaro bya Kibagabaga, igonga abantu igeze hasi mu muhanda uva i Kinyinya ugana mu Kabuga ka Nyarutarama.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka babwiye IGIHE ko abamotari yagonze bose bashobora gupfa.

Uwitwa Bizimana Alain yagize ati "Twabonye imanuka yiruka turahunga, ihita igonga abamotari bane bari bahagaze aha ibajya hejuru."

Biziyaremye Emmanuel we yagize ati "Ntakubeshye muri bose nta n’umwe uri burokoke bitewe n’uko n’abo bandi bari bameze."

Abatuye muri aka gace n’abahakorera bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora kugira ngo zikumire impanuka zihabera kuko atari ubwa mbere imodoka icika feri igahitana abantu barenze umwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru