Mu karere ka Huye umurenge wa Tumba hari bamwe mu baturage bavuga hakigaragara abana bari munsi y’imyaka 12 batiga bitewe nuko iwabo ntabushobozi bafite bwo kugura ibikeresho by’ishuri.
Ubwo twageraga mu murenge wa Tumba w’akarere ka Huye twaganiye na bamwe mu baturage batuye muri aka gace twifuza kubabaza impamvu hari abana bari munsi y’imyaka 12 bahagaragara mu masaha yo kwiga baba bagendagenda mu midugudu itandukanye bo batagiye kwiga.
Ati “Hano hakunze kuba hari abana rwose bakiri bato ubona birirwa bazerera mu mudugudu batagiye kwiga twebwe biratubabaza bikanaduhangayikishiza”.
Undi nawe ati “Reba nk’uyu ntiyagakwiye kuba ari ku ishuri rero usanga ari bo bakura bakavamo abajura nonese hari ikindi yakora”.
Mugenzi we yongeyeho ati “Ngewe rero ntuye hano ariko mbona impamvu aba bana batiga bamwe ababyeyi babo baba ari abakene batabona amafaranga yo kumugurira uniform, agakaramu cyangwa agakaye no kurya bamwe usanga ari Mana mfasha”.
Twegereye bamwe muri aba bana batubwira ko impamvu batiga ahanini babiterwa nuko iwabo ntabushobozi baba bafite kandi abenshi baba barerwa n’umubyeyi umwe, ngo kandi uretse no kwiga no kurya nabyo ngo n’ingorabahizi.
Umwana umwe yagize ati “Ngewe mfite imyaka irindwi mbana na Mama gusa yambwiye ko atabona amafaranga yo kungurira inifomo no kunyishyurira."
Undi ati “ngewe mfite imyaka icyenda mbana na mama gusa turakodesha mama nta kintu akora yambwiye ko nta mafaranga afite nayabona azanjyana kwiga, Papa ntabwo muzi”.
Undi nawe ati “Ngewe mfite imyaka 11 Mama yambwiye ko adafite amafaranga yo kunjyana ku ishuri, nta kazi agira keretse iyo abonye aho ajya guhinga, turya rimwe, turya ni joro tukongera kurya irindi joro hari igihe tunaburara”.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, avuga ko nta mwana ugejeje imyaka yo kwiga wakabaye atari ku ishuri ngo nuko yabuze ubushobozi.
Ati “Nta mwana muto ukwiye kuba Atari ku ishuri, ababyeyi bafite abana batiga kubera ubushobozi twabagira inama yo kohereza abana ku ishuri ibindi akarere n’abafatanyabikora turakurikirana mu kubafasha ibyo abana bakeneye kugira ngo bige”.
Umwana utarigeze ajya mu ishuri cyangwa wateshutswe ku ishuri, agira ingaruka ku iterambere rye ry’ubumenyi, imitekerereze, no mu mibereho, kuko aba atarabona ubumenyi bukenewe ngo akure neza mu buryo bunoze ndetse bigatera ingaruka ku muryango mugari w’igihugu muri rusange.





















