Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Hakozwe ’drone’ igenda iminota 15 kuva mu Rwanda kugera muri Ghana

Thursday 14 May 2020
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Hakozwe ‘Drone’ izajya ivana imiti ya Covid-19 muri Ghana ikayigeza mu Rwanda mu minota 15 gusa.

Kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Amerika ya Zipline isanzwe ikora indege zitagira abapilote zizwi nka ‘Drones’ yashyize hanze indege ifite ubushobozi bwo kuva mu Rwanda ikajyana imiti yo kwita ku barwayi ba Covid-19 muri Ghana mu gihe cy’iminota 15 yonyine, ikaba ije kunganira uburyo busanzwe bwo gutwara imiti hagati y’ibi bihugu byombi.

Iki kigo gisanzwe gifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, kuko na mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka ubwoko bw’izi ndege zari zisanzwe zikoreshwa na Minisiteri y’Ubuzima mu kugeza imiti n’amaraso ku bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, ikoreshwa ryazo rikaba ryaratanze umusaruro mwiza mu kugarura ubuzima bw’indembe zitandukanye ziba zikeneye ubufasha.

Kompanyi ya Zipline itangaza ko icyatumye ikora iyi drone ifite umuvuduko wisumbuye ku zo yari isanganwe ari ukugirango ijye ikoreshwa n’ibihugu bitandukanye mu kwita ku barwayi ba Covid-19 harimo u Rwanda na Ghana. Iyi kompanyi itangaza ko drone nshya ishobora kuva muri Ghana ikagera mu Rwanda mu minota 15, ikaba ari ingirakamaro kuko izavanaho ikibazo cy’itinda ry’imiti mugihe hakoreshejwe ubundi buryo bw’ubwikorezi.

Ubwo muri 2016 utudege tutagira umupilote twa Zipline twageraga mu Rwanda, iyi kompanyi yahise itangira gukorana n’ibitaro 21 byo mu Rwanda naho kugeza ubu ikaba itangaza ko ikorana n’ibitaro n’amavuriro bisaga 160 mugihe ifitanye amasezerano n’ibitaro n’ibigo by’ubuvuzi ibisaga 2500 byo mu Rwanda na Ghana.

Business Insider ivuga ko umuyobozi w’iki kigo Bwana Keller Reaudo, aherutse gutangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, Zipline nayo yiteguye gutanga ubufasha bwihuse aho bukenewe.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kugenda mu kirere uko cyaba kiri kose kuko itajya itangirwa n’ibicu, umuyaga mwinshi cyangwa imvura ngo bibe byayibuza kugenda Aho ku ikubitiro iyi drone igiye kujya ikoreshwa gukwirakwiza imiti hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Ghana kimaze kugira 4700 by’abarwayi ba Covid-19 kugeza ubu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru