Ibarura rimaze iminsi rikorwa mu Burasirazuba bwa Congo ryagaragaje ko hari imitwe yitwaje intwari igera kuri 266.
Hashize imyaka myinshi mu ntara eshanu zo mu Burasirazuba wa Congo hagaragaramo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, irimo iyashinzwe n’abakongomani ubwabo bahoze mu gisirikare cya Leta, FARDC, kimwe n’indi mitwe yaturutse hanze mu bihugu bituranyi na Congo nka Uganda, u Rwanda n’u Burundi.
Muri iyo mitwe 266, igera kuri 252 niyo ifite inkomoko muri Congo mu gihw indi 14 ari yo ifite inkomoko hanze yayo.
Intara zicumbikiye iyo mitwe ni Kivu y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru, Ituri, Tanganyika na Maniema.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Tommy Tambwe Ushinfi ukuriye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku gisirikare n’indi mitwe yitwara nkacyo (P-DDRDS) yavuze ko iyo ari yo mitwe babashije kumenya.
Yasabye abakongomani bagifite intwaro kuzishyira hasi nkuko bahora babisabwa na Perezida wano Felix Tshisekedi.
Nubwo habarurwa iyo mitwe ariko, Ubutegetsi bwa Congo bivuga ko bubangamiwe cyane n’umutwe wa M23 uyizebgereje, kuko umaze iminsi wubuye imirwano na Leta uyishinja kwica abakingomani benewabo, bityo batazashyira intwaro hasi mu gihe babona benewabo bazira uko bavutse.




















