Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

I Londre: Umugabo yahanutse mu ndege itangiye kumanura amapine ngo igwe kibuga cy’indege.

Tuesday 2 July 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Ubwo indege ya Kenya Airways yendaga kugera ku kubuga cy’indge cya Heathrow ku cyumweru, umugabo yahanutse muri iyo ndege umurambo we utoragurwa mu busitani bw’umuntu uturiye ikibuga cy’indege.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko umurambo w’uyu mugabo wabonywe ku cyumweru nimugoroba, bikekwa ko yahanutse mu gice cy’amapine y’indege ya Kenya Airways yari ivuye i Nairobi igeze i London nk’uko polisi ibivuga.

Uturiye ikibuga cy’indege, yavuze ko uyu muntu yaguye kuri metero imwe gusa hafi y’umuturanyi we warimo yota izuba.

Uyu mugabo utifuje gutangazwa, yavuze ko yumvise ikintu kituye hasi agahita arebera mu idirishya riri hejuru akabona umurambo w’umuntu n’amaraso yuzuye hose mu busitani.

Ati: "Nahise nsohoka, umuturanyi wanjye nawe yahise asohoka kuko yari afite ubwoba bwinshi".

Polisi yavuze ko igiye gukora iperereza, ariko kugeza ubu urupfu rw’uyu muntu ivuga ko itarushidikanyaho.

Kenya Airways yatangaje ko indege bivugwa ko uyu mugabo yahanutsemo yagenzuwe bagasanga nta kibazo na kimwe yagize.
Gusa ubwo yari imaze kugera hasi ngo basanze igikapu, amazi n’ibiryo mu mwanya ubamo amapine y’indege.

Umuvugizi w’iyi kompanyi yavuze ko urugendo rwa Nairobi - London rureshya na kilometero 6,840 rumara amasaha umunani n’iminota 50, ko bibabaje kuba umuntu yarugiyemo mu buryo budakwiye.

Ati: "Birababaje kuba umuntu yihishe ku ndege akahaburira ubuzima. Kenya Airways iri gukora iperereza kuri iki kibazo".

Urupfu nk’uru si ubwa mbere rubaye ku kibuga cy’indege cya Heathrow i London.
Mu 2015, hari umugabo basanze hejuru y’inzu yapfuye naho mugenzi we amerewe nabi cyane mu gihe bombi bari bihishe ku ndege ya kompanyi ya British Airways yari ivuye Johannesburg ijya i London.

Mu 2012, undi mugabo basanze yapfuye ari mu gice kibikwamo imizigo mu ndege ubwo yari igeze Heathrow ivuye Cape Town muri Afurika y’Epfo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru