Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda rugiye gukoresha Drones mu guhashya Malaria

Thursday 10 January 2019
    Yasomwe na

Indege nto zitagira abapilote (Drones) zigiye gutangira kwifashishwa na Guverinoma y’U Rwanda mu bikorwa byo gutera imiti yica imibu itera Malaria

Drones Ubusanzwe zimenyerewe mu bikorwa bya gisirikare by’ubutasi, nko gufata amafoto n’ibindi bifitanye isano nayo gusa u Rwanda rumaze igihe ruzikoresha mu bikorwa by’ubuvuzi cyane cyane kugemura amaraso ku bitaro.

Drone zizifashishwa zishobora gutwara litilo 10 z’amaraso
Gutera imiti yica imibu hifashishijwe Drones, Guverinoma izabikora ku bufatanye na Sosiyete Nyarwanda ikoresha ikoranabuhanga rya Drones yitwa Charis Unmanned Aerial Solutions.

Drones zizifashishwa mu gutera imiti yica imibu itera Malaria, zifite ubushobozi bwo gutwara litilo 10, kuguruka nibura iminota 15 no gutera ku buso bungana na hegitari 40 ku munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Charis Unmanned Aerial Solutions, Eric Rutayisire Muziga, yabwiye The NewTimes ko gukoresha Drones mu kwica imibu itera malaria bisanzwe ahandi ariko ‘twizeye ko ari agashya mu Rwanda kuko tugiye kubikora mu buryo budasanzwe’.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya Malaria mu kigo cy’ubuzima (RBC), Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yatangaje ko amasezerano yo kugira ngo iyo sosiyete itangire gutera iyo miti bagiye kurangiza kuyategura.

Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha kugera ku mibu n’amagi yayo, itagerwagaho n’imiti mu gihe hakoreshejwe ibikoresho biwuhira nko mu bishanga bihingwamo umuceri n’ahandi kandi ikicwa itaragera mu batura.

Gutera imiti hifashishijwe Drones bizakorwa hose ariko bihereye mu Turere malaria ikaramo nk’utw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko guhera mu mpera za 2012, abaturarwanda bagera kuri 90% bari bafite ibyago byo kurwama malaria.

Abarwaye malaria yoroheje bavuye kuri miliyoni imwe mu 2012 bagera kuri miliyoni 4,5 mu 2016 mu gihe abarwaye malaria y’igikatu bavuye 9,000 bagera kuri 17, muri icyo gihe gusa mu gihembwe cya mbere cya 2018 baragabanutse bagera munsi ya miliyoni enye.

Minisante igaragaza ko abarwaye malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 17 mu 2016 bakagera ku bihumbi birindwi mu 2018 naho abo yishe bavuye kuri 700 mu 2016 bagera kuri 300 mu 2018.

Iri gabanuka ngo ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubukangurambaga mu miryango, gutera imiti yica imibu mu ngo z’Uturere malaria ikaramo, gukwirakwiza inzitiramibu, cyane cyane ku bagore batwite n’abafite abana bari munsi y’umwaka.
Hari kandi no kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima bwo gusuzuma, kuvura no gutanga imiti ya malaria, aho umuturage ashobora kuvurwa bitamusabye kujya kwa muganga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru