Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

I kigali inyubako ziri mu bishazatangiye gusenywanga

Wednesday 20 February 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Pierre Romeo Imfurayabo

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye gusenya inyubako ziri ahantu hafatwa nk’ibishanga biwukikije nyuma y’igihe ntarengwa cyatanzwe kikarangira ibikorwa byinshi bigihagaze.

Uretse ibikorwa by’ubucuruzi by’abantu ku giti cyabo, hari n’ibindi by’inyungu rusange nabyo bigomba gukurwaho hubahirijwe iri tegeko.

Ahitwa ku Kinamba mu murenge wa Muhima, ku kigo gisanzwe gifasha abana batishoboye APABENA, abasore b’inkorokoro bitwaje amapiki n’imitarimba baragerageza gusenya inkingi zifashe inzu y’igorofa n’andi mazu magufi yakorerwagamo imirimo yo kwakira abagenzi.

Iyi nyubako yatangiye gusenywa hakoreshejwe amapiki n’imitarimba.

Bene ikigo bavuga ko bishakiye abasenya kugira ngo barebe ko hari icyo baramira ku byari bigize izi nyubako. Ikindi kandi ngo hari no kwirinda gutegekwa kwishyura ibyakoreshejwe mu gusenya mu gihe iki gikorwa cyaba gikozwe na leta.

Abayobozi b’iki kigo bavuze ko ntacyo barenza ku cyemezo cya leta.

Gusa bashimangira ko mu gihe bubakaga mu myaka 25 ishize ,nta mabwiriza yariho yababuzaga kubaka ahantu nk’aha.

Abayobozi ba APABENA basa n’abadafite icyizere cyo kuba bahabwa ingurane dore ko nta n’igenagaciro ryanditse ryakorewe inyubako zabo.

Abayobozi ba APABENA basa n’abadafite icyizere cyo kuba bahabwa ingurane

Gusa imibare batanga ku buryo bucishirije ivuga ko ikigo cyari gifite agaciro cy’asaga miliyoni 500 z’amafranga y’U Rwanda.

Kuri ubu cyari gisigaranye abana 35 cyishyuriraga mu mashuri atandukanye, na ho abamaze kukinyura mu maboko cyareze basaga 800 kuva cyashingwa mu mwaka wa 1995.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikorwa bisaga 2000 byiganjemo iby’ubucuruzi ari byo bigomba kuvanwa mu bishanga.

Ubu buyobozi buvuga ko umwanya uzavanwamo ibi bikorwa ugomba gutunganywamo ibikorwa rusange bitangiza ibidukikije nk’ubusitani cyangwa se hagahangwa ibiyaga bibereye ijisho.

Src/BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru