Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

IMODOKA YACIYE AGAHIGO KO KUBA IHENZE KWISI

Monday 11 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Sosiyete ikora amamodoka yo mu gihugu cy’ubufaransa Bugatti yashyize hanze imodoka nshya ihenze kurusha izindi zose kufa imodoka zatangira kubaho mu isi.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa bugatti la voiture noir, niyo modoka ifite igiciro cyo hejuru haba muri uyu mwaka wa 2019 ndetse nindi myaka yabanje kuko ihagaze akayabo k’amadolari y’Amerika miliyoni 19 asaga miliyari 167 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bugatti la voiture noir ihenze kurusha izindi kwisi

Gusa iyi modoka nubwo ihenze kurusha izindi ikaba yaramaze kugurwa n’umugabo w’umudage utigeze ashaka ko amazina ye n’amafoto ye ashyirwe hanze ku mpamvu ze bwite.

Iyi modoka ikaba yarakoranywe umwihariko kuko yakozwe nuru ruganda rwa Bugatti mu gihe cyo kwizihiza imyaka 110 uru ruganda rumaze rukora.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Bugatti La Voiture Noir ikaba ariyo iciye agahigo ko kuba aricyo kinyabiziga gihenze kwisi ubusanzwe kari gasanganywe n’imodoka ya Rolls-Roys Sweptail yagurishijwe miliyoni 13 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 114 na miliyoni 400 z’amafaranga Y’u Rwanda.

Rolls-Roys Sweptail yari yaraciye agahigo ko guhenda

KURIKIRA IYI LINK UREBE AMASHUSHO YIYI MODOKA
https://youtu.be/DHvewgsDHsk?t=44

UKO URUTONDE RW’IMODOKA ZIHENZE RUHAGAZE HAVUYEMO IYI

UBWOKO IBICIRO
Rolls-Royce Sweptail $13 million
Mercedes-Benz Maybach Exelero $8 million
Koenigsegg CCXR Trevita $4.8 million
Lamborghini Veneno $4.5 million
W Motors Lykan Hypersport $3.4 million
Limited Edition Bugatti Veyron by Mansory Vivere $3.4 million
Ferrari Pininfarina Sergio $3 million
Bugatti Chiron $2.9 million
Laferrari FXX K $2.7 million
Aston Martin Valkyrie $2.6 million
Pagani Huayra BC $2.6 million
Mercedes-AMG One $2.5 million
Ferrari F60 America $2.6 million
Aston Martin Vulcan $2.3 million
Milan Red $2.3 million
McLaren Speedtail $2.2 million

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru