Inzego zitandukanye mu Rwanda by’umwihariko izifite aho zihuriye n’ubugenzuzi bw’ubuziranenge bwibiribwa zigaragaza ko hakiri bamwe mu baturage batita ku matariki y’ibiribwa cyangwa ibinyobwa bizarangiriraho bityo bakaba bagirwa inama yo kujya bava ku izima bakagenzura neza igihe byakorewe n’igihe bizarangirira.
Mu basabwa kwitondera kugenzura igihe ibiribwa cyangwa ibinyobwa bizamara barimo bamwe mu baturage baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bo mu karere ka amusanze.
Bavuga ko ibyo kwita ku matariki ibiribwa cyangwa ibinyobwa byakoreweho n’igihe bizarangirira (MFD, Exp date cyangwa BB date ) badakunze kubyitaho bitewe no kwanga guhomba ibyo baba baraguze cyokoze ngo hari n’abantu baba batabifiteho ubumenyi mu kubisuzuma.
Umwe muri aba baturage witwa Mukamana Adelifine yagize ati: "Mu rugo iwanjye nshobora kugura amavuta nagera mu rugo ngasanga asigaje nk’amezi abiri kugira ngo arangire none se nayamena, biragoye, uremera ugakomeza kuyakoresha kuko uba wayaguze amafaranga menshi. Tuvuge ko nguze 5L crystal z’amavuta, sinayamena rwose turayarya ikiba kikaba."
Undi muturage witwa Nzayisenga Epiphanie nawe yagize ati: "Biragoye ko abenshi tureba ku matariki y’ibiribwa tugiye kugura, ubu se ko ushobora kugura mayonese, vinegare kandi muzi ko umuntu agenda atekaho gake gake ubu wakwita kureba ko byarangije igihe, biragiye birasaba ko hakorwa ubukangurambaga. Akenshi urebye mu ngo nyinshi wasanga harimo ibyo bakoresha byararangije igihe."
Bakomeza bavuga ngo niyo bamwe babonye itariki yararangiye babyirengagiza bitewe no kurengera amafaranga baba baratanze kuri icyo kiribwa, baba badashaka guhomba cyokoze ngo n’ababyitaho nibake cyane.
Umukozi Ushinzwe gahunda ya "Zamukana Ubuziranenge" mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge "RSB", Bwana Ndahimana Jerome, avuga ko abantu bakwiye kwita ku matariki y’ibiribwa bagiye gukoresha ngo kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.
Yagize ati: "Muzarebe mayonese ubwayo iyo uyifunguye hari bimwe iba itakaje, noneho uragiye mu iduka uguze ikintu runaka ugeze mu rugo uragikoreshe ntiwarebye igihe kizarangirira wowe ukomeje kurya kandi itariki cyagenewe yararangiye, mu byukuri uba ushyira ubuzima bwawe mu kaga; niyo mpamvu dusaba abantu bose kujya babanza kugenzura neza mbere yo kugura bene ibyo biribwa kugira ngo babirye bidashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo."
Byibuze buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara indwara ziturutse ku byo barya, mu gihe abagera ku bihumbi 420.000 bapfa buri mwaka bazize ibyo kurya bihumanye na none kandi 30% n’abana bafite munsi y’imyaka itanu.























