Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ibiro bya Perezida w’ubufaransa byavuze kubijyanye n’iyegura rya Emmanuel Macron

Monday 15 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée) byavuze ku makuru ari kunyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Perezida Emmanuel Macron afite gahunda yo kwegura ku butegetsi no gutegura amatora.

Inkuru y’iyegura rya Macron yatangajwe bwa mbere na Le Figaro ku wa Kane w’iki cyumweru; iki kinyamakuru cyanditse ko uyu Mukuru w’Igihugu mu byumweru bibiri yasangije abaterankunga be baba mu Bwongereza ko atekereza kwegura mu kiganiro bagiranye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Kwegura kwa Macron ngo kwaba gutewe n’uburyo ishyaka rye En Marche rikomeje gutakarizwa icyizere n’Abafaransa nyuma y’imyigaragambyo imaze igihe n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu.

Le Figaro yatangaje ko Macron yavuze ko ashobora kwegura kugira ngo hatumizwe amatora rusange y’igitaraganya, yongere yiyamamaze atorwe kuko ntawe uzaba abyiteguye ku buryo yakwiyamamaza ngo amutsinde.

Bivugwa ko muri icyo kiganiro, Perezida Macron yabatunguye ababwira ko ‘‘Nizeye gutsinda kuko nta muntu uhari duhanganye.’’

Mu gihe Perezida Macron asigaranye imyaka ibiri kuri manda ye yatorewe mu 2017, hatangiye guhwihwiswa ibihuha bijyanye n’imyiteguro ye yo kongera kwiyamamaza.

La Libre Belgique yatangaje ko ayo makuru ku kwegura kwa Perezida Macron ari ibihuha.

Umwe mu bakozi bo muri Elysée yavuze ko ‘‘Perezida ntiyigeze agira uruhare mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga n’abaterankunga ndetse ntiyavuze ku kuba yakwegura; amakuru yatangajwe muri Le Figaro ni ibihuha.’’

‘‘Ibijyanye no kwegura ntibyigeze bishyirwa kuri gahunda cyangwa ngo bivugwe mu Nama yabereye muri Elysée.’’

Inkuru yatangajwe yari igamije kwerekana ko Macron afite gahunda yo guhindura imikorere y’ibintu muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

U Bufaransa buri mu bihugu byibasiwe na Coronavirus kuko abantu 157 000 bamaze kuyirwara mu gihe 29 389 yabahitanye naho 72 808 barayikize.

Perezida Macron yari amaze igihe yotswa igitutu cyo guhagarika gahunda za politiki ze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Figaro yari yatangaje ko icyemezo cyo kwegura kwa Macron no kongera kwiyamamaza gishoboka ndetse kidahabanye n’amategeko.

Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa mu ngingo yaryo ya Karindwi rivuga ko ‘mu gihe hari umwanya, amatora y’umukuru w’igihugu mushya aba nibura mu minsi iri hagati ya 20 na 30, bitarenze iminsi itanu uwo mwanya uhari.’’

Mu mateka y’u Bufaransa, amatora yashyizwe mbere y’igihe cyari giteganyijwe yabayeho inshuro ebyiri. Aya mbere yabaye mu 1969 nyuma yo kwegura kwa Charles André Joseph Marie de Gaulle ubwo abatora bari bamaze kwanga ko ahindura Itegeko Nshinga. Inshuro ya kabiri yabaye nyuma y’imyaka itanu ubwo Georges Jean Raymond Pompidou wayoboye u Bufaransa (1969-1974) yitabaga Imana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru