Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Igitramo Jules Sentore agiye gukora ahamya ko kizaba icy’amateka ku muziki we

Monday 14 January 2019
    Yasomwe na

Jules Sentore umuhanzi ukora umuziki nyarwada muburyo bwa gakondo, kuri ubu yamaze gutangaza ko afite igitaramo gikomeye agomba gukorera abakunzi b’umuziki be muri uyu mwaka

Uyu muhanzi usanzwe ari icyamamare mu bakora injyana gakondo yabwiye Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka wa 2019 afite ibikorwa byinshi, ku ikubitiro hakaza igikorwa cyo gushyira hanze indirimbo zinyuranye zabimburiwe n’iyo yakoranye n’umugandekazi Irene Ntale, indirimbo bise ’Guluma’ yanasohokanye namashusho yayo.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo kimwe n’izindi nyinshi uyu muhanzi ateganya gushyira hanze, yamaze gutangaza ko afite igitaramo gikomeye ari gutegurira abakunzi b’umuziki we kizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2019.

Nkuko ikinyamakuru Inyarwanda.com kibivuga, Jules Sentore yagize ati"Igitaramo cyanjye ngifite tariki 5 Nyakanga 2019 kugeza ubu natangiye imyiteguro yacyo kandi ndashaka gushimisha abakunzi ba muzika yanjye by’umwihariko abakunzi b’injyana gakondo."

Jules Sentore mu mwambaro wa Kinyarwanda (Umwitero)

Usibye iki gitaramo ariko kandi Jules Sentore yabwiye Inyarwanda.com ko afite ibikorwa binyuranye bya muzika aho mu minsi iri imbere azakomeza kugenda ashyira hanze indirimbo nshya mu rwego rwo gukumbuza abakunzi be n’iki gitaramo. Jules Sentore ahamya ko iki ari igitaramo cya kabiri azaba akoze ku giti cye kandi yizeye ko kizandika amateka muri muzika ye.

Kurikira iyi link wumve indirimbo nshya ya Jules Sentore na Irene Ntale
https://youtu.be/Z4qs59-sTBA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru