Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ingamba zo gukumira COVID-19 zatumye hatakara imirimo 900 000 mu kwezi kumwe

Friday 30 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIRHE SAMUEL

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu cy’Ibarurishamibare Murangwa Yusuf, yatangaje ko mu kwezi kumwe gusa, kwa Mata 2020, igihugu cyatakaje imirimo 900 000 bitewe n’ingaruka za COVID-19 ikimara kugera mu Rwanda.

Yabitangaje mu kiganiro yatanze mu nama y’abayobozi bakuru b’igihugu bateraniye i Nyagatare mu Burasirazuba, aho Perezida Kagame Paul yarimo kwakira imihigo y’abayobozi mu nzego, yari imaze imyaka ibiri yarasubitswe.

Umuyobozi Mukuru wa Murangwa Yusuf, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 10 ishize bwari buhagaze neza, kuko hari aho bwazamukaga ku kigero kirenze 10% inshuro zitari imwe, urugero nk’umwakaushize bwazamutse ku kigero cya 12.3%.

Ku buryo icyorezo cya Covid-19 cyatumye abanyarwanda batakaza imirimo, Murangwa Yusuf yagize ati “Muri ibi bihe bya COVID-19 turabizi imirimo myinshi yarahagaze; ariko nkuko bigaragara twatangiye gukora ubushakashatsi bw’abakora n’abadakora mu mwaka wa 2016. Uko ubukungu bwagendaga buzamuka ni nako abadafite akazi bagendaga bagabanuka cyane.

Twatangiye bari hafi 18% ariko mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare 2020), ikigero cyari cyaragabanutse cyane kigera hafi kuri 13% ariko kubera ingamba zashyizweho mu gukumira covid-19 icyo kigero kirazamuka cyane kigera hafi kuri 22%.”

Yakomeje agira ati “Mu kwezi kwa kane (Mata) 2020 tugereranyije n’ukwezi kwa kabiri 2020 mbere y’iki cyorezo, imirimo yatakaye itari iy’ubuhinzi ni hafi ibihumbi Maganacyenda (900 0000).

Ni ukuvuga ko abanyarwanda bari bafite imirimo mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka mbere y’iki cyorezo, mu kwezi kwa kane ibihumbi 900 bari baratakaje akazi bari bafite.”

Uyu muyobozi yijeje ko ikiza ari uko mu kwezi kwa minani hamaze koroshywa ingamba zo kurwanya COVID-19 habonetse imirimo ibihumbi 500 hakurikijwe uko byari bihagaze muri Gashyantare 2020.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard muri raporo yagaragaje ku buryo imihigo yeshejwe mu ngengo y’iamri 2019/2020 yavuze ko muri gahunda y’imirimo igenerwa abaturage bari bahanze imirimo ibihumbi 214 ariko mu gihe cy covid-19 hari myinshi yatakaye, abayikoraga barashomera.

Nubwo hari ikizere ko nihasubukurwa imirimo yose mu gihugu, uyu mwaka u Rwanda rurateganya ko ubukungu buzagabanukaho 0.2%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru