Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kenya: Ishyaka riri ku butegetsi ryahakanye gukuraho manda za perezida

Wednesday 9 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi muri Kenya rirahakana ko rifite akaboko mu busabe bw’umwe mu badepite baryo wasabye guhindura ingingo ya manda z’Umukuru w’Igihugu.

Itegekonshinga rya Kenya ryemerera perezida gutegeka manda ebyiri gusa z’imyaka itanu iahobora kongerwa inshuro imwe.

Umudepite witwa Salah Yakub, mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ihuriro riri ku butegetsi rizasaba ivugururwa ry’itegekonshinga, izo manda zikavaho ahubwo perezida w’igihugu akaba atagomba kuba arengeje imyaka 75.

Impinduka nk’izo zakwemerwa gusa habayeho amatora ya referandumu. Ibyo byashoboka bikaba byatuma Perezida William Ruto w’imyaka 55, ategeka imyaka 20.

Ibyavuzwe n’uyu mudepite byaramaganwe bikomeye muri Kenya, ishyaka UDA rya Ruto ryaje kwitandukanya n’ibyavuzwe n’uwo mudepite.

Mu butumwa ryashyize kuri Twitter, iri shyaka ryagize riti: “Ishyaka ntabwo riri muri ibyo biganiro bireba manda. Ishyaka rihugiye mu gushyira mu bikorwa imigambi [y’ibyo Perezida Ruto yasezeranyije] kandi ntabwo rizarangazwa n’ibyo ku ruhande.”

Amakuru dukesha BBC avuga ko Bobi Wine, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yasabye abanyakenya kuba maso ngo batamera nk’uko byagenze ubwo Perezida Yoweri Museveni yahinduye manda z’umukuru w’igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru