Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Thursday 7 November 2019
    Yasomwe na

Huawei, Ikigo ku isonga mu gutanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo rwashyizeho urukururiye ku rwego rw’igihugu Bwana Yang Shengwan, n’umuyobozi Mukuru w’ibikorwa byayo mu Rwanda.

Bwana. Yang Shengwan akaba asimbuye Bwana. Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu yanya y’ubuyobozo bukuru, mu bihugu nka. Ubushinwa, Kenya na Uganda.

Madamu Lina Caro, Ushinzwe ubuvugizi mu Kigo Huawei Rwanda, yemeza ko Bwana Yang azanye ubunararibonye iryaguye mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere y’Isosiyete.

“URwanda ni isoko rikomeye kuri twe. Ruri ku isonga mu guhanga udushya, kandi rukaba rugana inzira y’igicumbi cy’ikoranabauhanga muri aka Karere. Kubera imiterere y’isoko ryarwo, inshingano ya mbere yacu nk’isosiyete, ni gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga, nka gahunda y’uRwanda mu gushyigikira ikoranabuhanga, gutanga akazi, huteza imbere impano zerecyeranye n’ikoranabuhanga ikoranabaunga.”

kuba hari ubu buhanga n’ubunararibonye, turizera ko Bwana Yang azashobora kuzuza neza inshingano zacu, n’inzozi icyerecyezo mu rwego rwo kwegereza ikoranabuhanga buri muntu, urugo, ibigo, byose bigamije gushyigikira ikoranabuhanga mu Rwanda, ” nkuko bivugwa Na Madamu Lina Cao, ushinzwe ubuvugizi muri Sosiyete

“Mu myaka 11 ishize mu Rwanda, Huawei yiyemeje kunoza ibikorwaremezo mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga . Ibi bikaba bisobanura impamvu tubiba imbuto zizafasha impano z’Abanyarwanda mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga, tukabatwara mu Bushinwa, mu rwego rwo kubahugura muri tekinike kugeza magingo aya.

Ku birebana na Sosiyete Huawei

Huawei ni Ikigo cyiri ku isonga ku rwego mpuzamahanga mu rwego rw’ibikorwaremezo mu ’ikoranabuhanga n’itumanaho n’ibikoresho by’itumanaho. Mu rwego rw gukemura, ibibazo mu ikoranabuhanga mu nzego enye- Dushishikajwe no kuziba icyuho hagati y’abantu mu rwego rw’ikoranabuhanga, no mu ngo n’ibigo, kugirango habeho kunoza ikoreshwa ry’ihanahana ry’amakuru mu isi yose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibikoresho bya Huawei aho biva bikagera, ndetse na za serivise bikoraneza, kandi birizewe. Nubwo hari imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa, duha abakiliya bacu ibikoresho byiza by’agaciro, bakoresha mu guha ubushobozi abantu, guteza imbere ingo no gushygikira ihangaryudushya mu bigo binyuranye.

Muri Huawei, ihanga ry’udushya ryibanda ku byifuzo bya abakiliya. Tukaba dushora bikomeye mu bushakashatsi, hibandwa ku kuvumbura ibishyashya biteza imbere isi. Dufite abakozi basaga 180.000, kandi dukorera mu bihugu bisaga 170 mu bice byose bigize isi. Huawei ikaba yaratangiye mu mwaka wa 1987, ikaba ari isosiyete yigenga banyirayo bakaba ari abakozi bayo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru