Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abaturage bo mu ihembe rya Afurika barembejwe n’amapfa yibasiye ibihingwa n’inyamanswa

Wednesday 20 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abaturage bo mu Burengerazuba bw’umugezi wa Nili, mu ihembe rya Afurika, bahangayikishijwe n’inzara muri ako gace, ibyo byabaye nyuma y’inkubi y’umuyaga bise umuyaga wumisha uvanze n’imvura wumishije imyaka wibasiye ako gace.

Ibihingwa byibasiwe cyane harimo ibigori, ubunyobwa, ibishyimbo n’imyumbati gusa ibyo byibasiye uturere dutandukanye cyane ni Terego, Yumbe, Obongi, na Rhino.

Bwana John Aciga, utuye mu Mujyi wa Obongi, yavuze ko imyaka yumye ku buryo idashobora gukira.

Yagize ati: “Habayeho imvura itari iteganijwe yiganjemo urimo ubushyuhe ibihingwa birangirika, mu gihe nk’iki twabaga twiteguye gusarura ibigori ariko ikibabaje ni uko ibyinshi byumye mbere yo gukura.”

Beatrice Acanda utuye mu Karere ka Nebbi, we yavuze ko amafaranga ye yose yayakoresheje mu buhinzi ariko iyo mvura yaguye irimo umuyaga wumisha yamugizeho ingaruka.

Aho yivugiye ati “Imbaraga zanjye zose nazimariye mu buhinzi, gusa sinzi niba hari n’icyakabiri cy’ibyo nashoye nzigera mbonamo.”

Abahinzi bo mu burengerazuba bwa Nili basabye za guverinoma gushyiraho gahunda yo kuhira, cyane cyane mu bice biri hasi ya Wadelai, Inkambi ya Rhino na Obongi aho imvura idateganijwe kandi imiterere y’ubutaka ikennye, ariko ibi ntibyabaye.

Alfred Ocowun, we yafashe inguzanyo mu itsinda kugirango yongere umusaruro wo mu buhinzi bwe gusa yavuze ko yari yizeye umusaruro uhambaye w’ibigori, ariko ubu ahangayikishijwe n’uko ashobora kubura imitungo ye kubera izafatirwa n’abo yatse inguzanyo kubera ko yananiwe kwishyura ayo mafaranga yagujije.

Ocowun yagize ati: "Ubusanzwe ntabwo nshora amafaranga mu buhinzi, ariko kubera ibibazo by’ubukungu bikomeje, nifuzaga gukoresha iki gihe mu musaruro, ariko imbaraga zanjye zagizweho n’ingaruka z’amapfa.”

Umukozi ushinzwe umusaruro mu karere ka Nebbi, Bwana Leverius Nyakuni, yavuze ko abakozi bashinzwe gutunganya ubutaka bagiye gusuzuma ingaruka z’ibiza.

Nyakuni yagize ati: "Akarere kahaye abayobozi gukora raporo zuzuye ku bijyanye n’umuyaga ushyushye wagize ingaruka ku mikurire n’umusaruro w’ibihingwa bitandukanye mu turere dutandukanye kugira ngo hafatwe icyemezo gikwiye."

Yongeraho ko intara zo hepfo ya Parombo, Nyaravur, Kucwiny, Acana, na Akworo ari zo zibasiwe cyane kuko ntabihingwa bikiri mu mirima.

Iyi mvura yarimo umuyaga ushyushye ntabwo yagize ingaruka ku bihingwa gusa, ahubwo no ku borozi b’amatungo kuko ubu kubona urwuri byabaye ingorabahizi.

Perezida w’inama Njyanama y’Umujyi wa Parombo, Bwana Ronald Thomwa, yahamagariye guverinoma kugira icyo ikora.

Bwana Thomwa yagize ati: "Igihe kirekire cyumye gihatira abantu kugurisha amatungo yabo kugira ngo babone ibiryo ku miryango, ibi byongereye ubujura bw’inyamaswa zijyanwa muri DR Congo."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru