Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Jacob Zuma ahakana kuba ’umwami w’abamunzwe na ruswa’

Monday 15 July 2019
    Yasomwe na

By IMFURAYABO Pierre Romeo

Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo yabwiye abagize akanama kayobowe n’umucamanza gakora iperereza ku birego bya ruswa ashinjwa kuko ari "umugambi yacuriwe" kumukura mu ruhando rwa politiki.

Yabivuze ubwo uyu munsi yitabaga ako kanama ku nshuro ya mbere.

Aka kanama kari gukora iperereza ku birego byuko Bwana Zuma yaba yari akuriye agatsiko kamunzwe na ruswa mu gihe cy’imyaka icyenda yamaze ku butegetsi.

Abamushyigikiye baranguruye amajwi, byo kumushyigikira, ubwo yinjiraga mu nyubako ako kanama gakoreramo.
Mu buhamya bwe, Bwana Zuma wagaragaraga ko yisanzuye ndetse afite ibakwe yavuze ko ibigo by’ubutasi byo mu mahanga atavuze byari bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bicura umugambi wo kumukura ku butegetsi.

Imbere y’ako kanama kayobowe n’umucamanza Ray Zondo, Bwana Zuma yagize ati: "Narandagajwe, nshinjwa kuba umwami w’abamunzwe na ruswa".

Yongeyeho ati: "Niswe amazina atandukanye kandi nta na rimwe nigeze ngira icyo nsubiza kuri ibyo bibazo".

Mbere yaho ejo ku cyumweru, Bwana Zuma yatangaje videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aseka kandi asa n’utera ubuse abo ashinja gushaka kumushyira hasi bakamuca mu ruhando rwa politiki.
Bwana Zuma yategetswe kwegura ku mwanya wa perezida mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize wa 2018.

Icyo gihe yasimbujwe Cyril Ramphosa wari umwungirije, wasezeranyije guhangana na ruswa muri Afurika y’Epfo.

Bwana Ramaphosa yavuze ko imyaka icyenda Bwana Zuma yamaze ku butegetsi "yapfuye ubusa".

Ibirego Zuma ashinjwa byibanda ku mubano we n’umuryango utavugwaho rumwe w’abaherwe b’aba Gupta.

Uyu muryango ushinjwa kuba waragiraga uruhare mu kugena uba minisitiri muri iki gihugu. Ushinjwa kandi kuba waragiye utsindira amasoko akomeye binyuze muri ruswa.

Yaba Bwana Zuma, yaba n’umuryango w’aba Gupta, bose bahakana ibyo birego.

Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru