Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

KIREHE: UMUGABO YISHE UMUGORE WE UBWO YITEGURAGA KUJYA KWIFATANYA N’ABANDI KWIBUKA

Friday 12 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Umugabo w’ imyaka 37 wo mu murenge wa Gatore akagari ka Cyunuzi akurikiranyweho kwica umugore we Nyiransabimana Jeanine wari ufite imyaka 34 y’ amavuko witeguraga ngo age kwifatanya n’ abandi mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mugabo yahise atoroka ariko aza gufatwa.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata 2019. Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko wari umuryango ubanye neza ndetse nta makimbirane bari bawuzimo. Nyakwigendera yari umujyamana w’ Ubuzima nk’ uko ikinyamakuru ukweze tunakesha iyi nkuru cyabitangarijwe n’ Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu karere ka Kirehe MUKANDARIKANGUYE Gérardine.

Yagize ati “Yamwishe ahagana mu rukerera, ahita atoroka ariko ubu yamaze gufatwa. Yafatiwe I Kayonza. Nta makimbirane bari bafitanye, umugore we yari n’ umujyanama w’ ubuzima. Nta makimbirane azwi kuko n’ abaturanyi bavuga ko ntayo bari babaziho. Muri iki gitondo idini umugore yasengeragamo ryari rifite gahunda yo kwibuka ngo yarari kwitegura kugira ngo agire ibyo atunganya hanyuma ajyane n’ abandi kwibuka”

Amakuru dukesha ikinyamakuru ukwezi avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wabonetse uryamye mu muvure. Abana bavuye gushaka ubwatsi babona umurambo wa nyina ntibabona se nuko bahita batabaza.

Uko uyu mugabo yafashwe

Nubwo yahise atoroka ntabwo yari yafunze telefone ze, ni uko inzego z’ umutekano zirazikurura zimenya aho aherereye. Ubundi buryo bwakoreshejwe hari umuntu wamuhamagaraga akamwitaba akamubwira aho ari. Uwamuhamagaraga yamubwiraga ko ashaka kumugira inama y’ uko yatoroka undi akamubwira aho ageze.

Uyu mugabo Nsabimana yafatiwe muri gare ya Kayonza amaze gukatisha itike ngo atege imodoka ijya Nyagatare.

Nsabimana na Nyiransabimana Jeanine bafitanye abana batatu umukuru afite imyaka 14 umuto afite itanu.

Ntabwo haramenyekana uburyo uyu mugabo Nsabimana yakoresheje yica umugore we. Umurambo wa Nyakwigendera Nyiransabimana wajyanywe ku bitaro bya Kirehe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru