Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Kigali: Amatora yatanze amahirwe yo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi

Monday 8 July 2024
    Yasomwe na

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali baravuga ko muri ibi bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida perezida n’abadepite barimo kubibonamo amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi ku buryo hari n’uhamya ko atazaburamo miliyoni 30.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida perezida n’abadepite byatangiye tariki ya mu gihugu hose tariki ya 22/07/2024, aho abakandida bemejwe na NEC bagaragariza abaturage imigabo n’imigambi yabo kugira ngo bazatorwe ku myanya bahatanira mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Muri uku kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino abikorera bareba kure babonye harimo amahirwe akomeye babyazamo inyungu mu bucuruzi bwabo.

Nikuze Yvette ucuruza imipira yo kwambara itandukanye, avuga ko ubwo batangazaga ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batanzwe n’amashyaka ndetse nabo ku giti cyabo, yatangiye gukora imipira ijyane nabyo kugira ngo ashobore kubona abaguzi bashyigikiye abo bakandida.

Aganira natwe yagize ati: "Namaze kumva ko dufite amatora imbere, ntangira kubitegura, nshaka imipira kare uko nzayandikaho, ibyo nzayandikaho, mbese bitewe nibyo nzi abantu bakunda. Ubu ndacuruza rwose kandi abantu barangurira kubera ko bakunze abakandida babo, nabo baba bashaka kubamamaza; rero ni inyungu ikomeye kuri twe kandi tuzakuramo agashyitse.”

Undi ucuruza amabendera n’ibikomo biri mu mabara y’ibirango by’abakandida nawe yagize ati:
"Kuva batangira kwamamaza abakandida turacuruza kandi tubona inyungu ihagije kuko bikenewe n’abantu benshi, rero abantu bakwiye kumenya kubyaza amahirwe abonetse mu gihugu akababyarira inyungu.”

Kuba abakandida perezida n’abakandida depite biyamamariza hirya no hino mu gihugu ngo ni ibyatanze amahirwe kuri bamwe batwara abantu kuko babonyemo akazi gatandukanye ko gutwara abayoboke babo aho bagiye hirya no hino.

Nzeyimana Innocent atwara abagenzi mu modoka izwi nka taxi voiture, avuga ko muri ibi bihe byo kwiyamamaza ku bakandida babona abaclient benshi kuko baba bakwiye kujya ku masite yabo bakandida bajyenda biyamamarizaho.

Ati: "Nkubu maze iminsi njyana abantu i Burasirazuba, Amajyepfo no mu Mujyi wa Kigali bagiye kwamamaza abakandida babo, ibyo byose ni amafaranga, sinshidikanya ko uwashatse gukora ibi bihe atazabikuramo amafaranga.”

Abandika ku myenda cyangwa ku bindi bikoresho nabo ntibasigaye inyuma kuko bavuga ko barimo kubona abakiriya bandikisha ku myenda, ibikombe, amakaramu n’ibindi.

Bahamya ko ibi bihe byo kwamamaza bitazarangira badakoreye amafaranga atari munsi ya miliyoni morongo itatu (30,000,000frw).

Umuyobozi w’Agasaro Design nibyo akomeza asobanura.

Ati: ”Muri ibi byo kwamamaza twe byaraduhiriye cyane, twandikye abantu benshi imipira yo kwambara, ingofero, amakaramu n’ibindi.

Nubu turacyakomeje gukora, sinshidikanya ko tutazabura gukorera nka miliyoni mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda. Rero icya mbere ni ubushake ubundi ukabyaza umusaruro amahirwe abonetse ayo ariyo yose.”

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Rwanda busanga abikorera bakwiye kumenya guhanga udushya no kutunoza kugira ngo barusheho kubona inyungu nyinshi muri ibi bihe bidasanzwe nk’ibi byo kwamamaza abakadida mu matora.

Rutiyomba Theodore ni umwe mu bayobozi ba PSF mu karere ka Nyarugenge, yagize ati: "Abikorera nibyo muri ibi bihe bagiye babonamo akazi gatandukanye kandi birashimishije ariko hari ibyo bakwiye gukomeza kunoza, birimo guhanga udushya, bakomeze bakore neza kandi babinoze, bakomeze babyaze umusaruro amahirwe ahari abateze imbere.”

Hirya no hino iyo ugiye ahakorerwa ibi bikorwa byo kwiyamamaza usanga hari abahazanye ibicuruzwa bitandukanye birimo imipira yo kwambara yanditseho amagambo ajyanye n’umukandida wabo, ingofero, amazi yo kunywa, jus, bombo n’ibindi.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida perezida n’abadepite byatangiye tariki ya 22 Kamena 2024 bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024, hanyuma tariki ya 15 Nyakanga 2024 abaturage b’imbere mu gihugu bakazajya gutora perezida n’abadepite mu gihe abanyarwanda baha mu mahanga bazatora tariki ya 14 mbereho umunsi umwe.

Ku mbuga itanyurwamo n’imodoka inyuma y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, Car Free Zone, ni hamwe mu hacururizwa hakanamurikirwa ibyakirewe mu Rwanda birimo no kwifashishwa mu kwamamaza muri aya matora

Yanditswe na Yvette Umutesi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru