Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Bagiye kumara imyaka ibiri bategereje amafaranga y’ibyangijwe ubwo hubakagwa umuyoboro w’amashanyarazi

Thursday 2 October 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kigenge mumurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi bavuga ko imyaka igiye kuba ibiri bategereje amafaranga y’ibyangijwe ubwo hubakagwa umuyoboro w’amashanyarazi,ariko na nubu barahebye.

Aba bashimangira ko ubwo babwirwaga ko iki gikorwa cyo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’umurenge wabo babyakiriye neza kuko bakunda ibikorwa by’iterambere. Bemeza ko babariwe neza ariko imyaka ikaba igiye kuba ibiri batarahabwa ingurane y’ibyabo byangijwe.

Umwe muri bo yagize ati"Twabyakiriye neza kuko iki gikorwa ni iterambere kuri twe, urumva rero byari ibyishimo kuri twe. Baratubariye ndetse twemeranywa nabo gusa umwaka urarenze tutarabona ibyo bangije."

Aba baturage bemeza ko kuba batarishyurwa byabashyize mu gihombo gikomeye kuko ibyangijwe hari icyo byabafashaga mu mibereho yabo ya buri munsi.

Nzeyimana Neston ati"Urubingo, kawa ndetse n’ibiti bya voka barabyangije ubwo bashingaga amapoto, ibyo bikorwa byamfashaga kubona amafaranga nkaguramo mituelle de sante, urabona ndetse tugeze mu gihe cy’ihinga nabwo byagombaga kumfasha kwishyura abahinzi."

Ikibabaza cyane nuko hari bamwe muri bagenzi babo bishyuwe kandi bahuje ikibazo, bagasaba ko bakwishyurwa nkuko nabo bishyuwe.

Jacque Nzayinambaho Tuyizere uhagarariye ikigo cya REG Ishami rya Rusizi ubwo twamubazaga kuri iki kibazo yadusabye ibyangomwa by’aba baturage maze ngo aze kudusubiza nyuma gusa siyongeye kwitaba.

Aba baturage bavuga ko basaga 25 kuko abandi bagiye bishyurwa mbere, akaba ari nayo mpamvu bafite impungenge ko batazishyurwa kuko abishyuwe bari bahuje ikibazo.

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru