Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kongo: SADC na bamwe mu ba perezida bifurije ishya n’ihirwe Félix Tshisekedi watangajwe ko yatsinze amatora

Monday 21 January 2019
    Yasomwe na

Bamwe mu bakuru b’ibihugu bo muri Afurika bifurije ishya n’ihirwe Félix Tshisekedi mu mirimo mishya yatorewe, watangajwe ko ari we watsinze amatora ya perezida atavuzweho rumwe yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, nubwo bwose umuryango w’ubumwe bw’Afurika wayanenze.

Uyu muryango watangaje ko ufite "impungenge zikomeye" ku byayavuyemo.
Urukiko rw’itegeko-nshinga rwanzuye ko Bwana Tshisekedi ari we watsinze ayo matora, rumaze gutesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu bari bahanganye.

Bwana Fayulu yavuze ko Bwana Tshisekedi yagiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi na Perezida ucyuye igihe, Joseph Kabila. Uruhande rwa Bwana Tshisekedi rurabihakana.

Mu boherereje ubutumwa bw’ishimwe uyu mukuru w’ishyaka UDPS, barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida John Magufuli wa Tanzaniya na Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’epfo.

Bwana Ramaphosa yasabye impande zose "kubaha icyemezo cy’urukiko rw’itegeko-nshinga no kwiyemeza gukomeza urugendo rwo kwimakaza amahoro".

Abashyigikiye Félix Tshisekedi bishimira icyemezo cy’urukiko rw’itegeko-nshinga

Umuryango w’iterambere w’ibihugu 16 byo mu majyepfo y’Afurika, SADC, Kongo ibereye umunyamuryango, na wo wishimiye icyemezo cy’urukiko rw’itegeko-nshinga rwa Kongo rwatangaje ko Bwana Tshisekedi ari we watsinze ayo matora.

Mu itangazo washyize ahagaragara, wasabye ko abaturage ba Kongo bose bakwiye gushyigikira perezida watowe muri gahunda ye yo gutuma hakomeza kubaho "ubumwe, amahoro n’ituze".

Martin Fayulu ashimangira ko ari we "perezida wemewe n’amategeko

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, wateganyaga kohereza intumwa muri Kongo kuri uyu wa mbere, wamaze gusubika iyo gahunda.

Ku wa gatanu, uyu muryango wari wasabye urukiko rw’itegeko-nshinga rwa Kongo kudafata icyemezo ku byavuye mu matora ya perezida bitavuzweho rumwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru